Amerika yamaganye igitero drone za FARDC zagabye i Mushaki
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye igitero cya drone cyagabwe mu gace ka Mushaki muri Teritwari ya Masisi, zisaba impande zihanganye gutanga agahenge no kubahiriza ibyo ziyemeje mu guhagarika imirwano.
Ku wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2026 ni bwo muri aka gace havuzwe igitero cya drone cyakomerekeyemo abaturage benshi ndetse kikangiza n’amazu.
Ihuriro AFC/M23, ribinyujije ku muvugizi waryo Lawrence Kanyuka, ryatangaje ko icyo gitero cyagabwe n’ingabo zishyigikiye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rinavuga ko hari abaturage bahasize ubuzima.
AFC/M23 yanashyize hanze amashusho agaragaza bamwe mu bakomerekejwe n’icyo gitero bari kwitabwaho n’abaganga.
Mu butumwa bwatangajwe n’Ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe ububanyi n’amahanga muri Afurika, Washington yamaganye icyo gitero cyo muri Mushaki ndetse n’ubwicanyi bwabereye hafi y’Umujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amerika yavuze ko impande zose zikwiye gutanga agahenge, kubahiriza ibyo ziyemeje mu guhagarika imirwano, kurinda abasivili no gushyira imbere ibiganiro bigamije kugabanya umwuka mubi.
Gusa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizigeze zigaragaza ku mugaragaro uruhande rwihishe inyuma y’icyo gitero.
Nyuma y’ubu butumwa, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje kutishimira uburyo Amerika yakoresheje amagambo rusange, bavuga ko hakwiye kugaragazwa uruhande ruregwa kugira ngo haboneke ubutabera n’uburyozwacyaha.
Igitero cy’i Mushaki kibaye mu gihe hakomeje kuvugwa ibikorwa by’imirwano n’ibitero bikoreshejwemo drone ndetse n’imbunda ziremereye mu bice bitandukanye byo mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.