Itangazo rigenewe abasore n’inkumi bifuza kwinjira muri Polisi ku rwego rw’abapolisi bato (Basic Police Course)
Kuri uyu wa mbere tariki 13/10/2025 ,Polisi y’u Rwanda, iramenyesha abasore n’inkumi bifuza kwinjira muri Polisi ku rwego rw’abapolisi bato (Basic Police Course) ko bazatangira kwiyandikisha ku cyicaro cya Polisi mu Karere (DPU) batuyemo guhera tariki ya 14/10/2025 kugeza tariki ya 07/11/2025, kuva saa 08h00-17h00, mu minsi y’akazi.
Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
- Kuba ari Umunyarwanda
- Kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25
- Kuba afite ubuzima buzira umuze
- Kuba afite impamyabumenyi y’amashuri atandatu yisumbuye (A2)
- Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire bigaragazwa n’icyemezo gitangwa n’inzego z’lbanze.
- Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kigeze cyangwa kirengeje amezi atandatu
- Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya Leta
- Kuba yiteguye gukorera aho ariho hose
Abujuje ibisabwa bagomba kuza kwiyandikisha bitwaje forumirere yujujwe neza iriho ifoto ngufi (Photo Passport) iboneka ku rubuga rwa Polisi (www.police.gov.rw), fotokopi y’indangamuntu, fotokopi y’impamyabumenyi, icyemezo kigaragaza ko ari indakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’inzego z’ibanze.
Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri telefoni: 0788311526 na 0788311785
Bikorewe i Kigali ku wa 13/10/2025
