Nangaa wa AFC/M23 yikomye Amerika nyuma y’igitero cya drone za FARDC cyishe benshi i Mushaki
Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, yanenze imyitwarire ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’igitero giherutse kubera mu gace ka Mushaki muri Teritwari ya Masisi, cyahitanye abaturage benshi abandi bagakomereka.
Ku wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2026, drone bivugwa ko zakoreshwaga n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zagabye igitero ku isoko rya Mushaki. Amakuru yatangajwe n’impande zitandukanye avuga ko icyo gitero cyahitanye abaturage benshi ndetse abandi bagakomereka.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Nangaa yavuze ko abakomeretse bamaze kurenga 30, anashinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana n’imitwe n’ingabo zirimo iz’u Burundi, FDLR, Wazalendo ndetse n’abacanshuro b’abanyamahanga.
Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bikwiye kwamaganwa, anagaragaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa budakwiye gukomeza gukora ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage.

Ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ishami rishinzwe Afurika ryamaganye icyo gitero cyabereye i Mushaki, risaba impande zihanganye guhagarika imirwano no kubahiriza ibyo ziyemeje mu biganiro by’amahoro. Gusa ntiryigeze rigaragaza ku mugaragaro uruhande rwagabye icyo gitero.
Nangaa yavuze ko uburyo Amerika yitwaye kuri iki kibazo budahuye n’uburemere bw’ibyabaye, anenga kuba Washington itaragaragaje mu buryo bweruye uruhande ashinja kuba rwihishe inyuma y’icyo gitero.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko gushyira AFC/M23 na Leta ya Kinshasa mu rwego rumwe mu magambo yo gusaba impande zose guhagarika imirwano, bishobora kugira ingaruka ku bikorwa by’ubuhuza ndetse no ku cyizere cy’impande zishaka amahoro.
Yanavuze ko imyitwarire nk’iyi ishobora kudindiza amahirwe yo kugera ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki gitero kibaye mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba mubi, aho imirwano hagati ya FARDC n’umutwe wa M23 ikomeje guteza ibibazo by’umutekano n’ubuhunzi mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru.