Perezida Kagame yitabiriye umukino Atlético Madrid yanganyijemo na Arsenal
Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino wa ½ cya UEFA Champions League wahuje Atlético Madrid na Arsenal FC, urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Uyu mukino wabereye kuri Riyadh Air Metropolitano iherereye mu mujyi wa Madrid muri Spain, mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 29 Mata 2026.
Amakuru yitabira rya Perezida Kagame yatangajwe ku wa 30 Mata 2026 n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bizwi nka Village Urugwiro, binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Itangazo ry’ibi biro ryagize riti: “Muri uyu mugoroba, kuri Riyadh Air Metropolitano Stadium i Madrid, Perezida Kagame yitabiriye umukino wa ½ cya UEFA Champions League hagati y’abafatanyabikorwa ba Visit Rwanda, Arsenal FC na Atlético Madrid FC, warangiye ari igitego 1-1.”
Nk’uko byagaragajwe, Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Atlético Madrid, Enrique Cerezo Torres.
Amakipe yombi yakinnye uyu mukino afitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, igamije kwamamaza ubukerarugendo n’umuco by’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Mu kibuga, Arsenal FC ni yo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 44, igitego cyatsinzwe na Viktor Gyökeres kuri penaliti yakorewe na myugariro wa Atlético, David Hancko.
Atlético Madrid yo yaje kwishyura ku munota wa 56, igitego cyatsinzwe na Julián Álvarez kuri penaliti yaturutse ku ikosa ryakozwe na Ben White wakoresheje ukuboko mu rubuga rw’amahina.
U Rwanda rufitanye amasezerano y’ubufatanye na Atlético Madrid kuva mu 2025 kugeza mu 2028, aho rwamamaza ubukerarugendo n’umuco warwo kuri iyi stade ndetse no ku myambaro y’imyitozo y’iyi kipe. Iyi kipe kandi itanga amahugurwa ku batoza b’umupira w’amaguru mu Rwanda mu rwego rwo kuzamura urwego rw’uyu mukino.

Ku rundi ruhande, Arsenal FC imaze imyaka umunani ikorana n’u Rwanda, aho yamamaza gahunda ya Visit Rwanda ku kuboko kw’imyambaro yayo ndetse no kuri Emirates Stadium, ikagira n’abakinnyi bayikiniye basura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda mu bihe bitandukanye.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 5 Gicurasi 2026 uzabera kuri Emirates Stadium iherereye mu London mu United Kingdom.

Perezida Kagame aheruka no kwitabira undi mukino wa ½ cya UEFA Champions League wabereye kuri Parc des Princes mu Paris, warangiye Paris Saint-Germain itsinze Bayern Munich ibitego 5-4.