Imibare mishya y’Ubushakashatsi bwa 7 ku Mibereho n’Ubuzima (DHS), igaragaza ko mu Rwanda, abagore bashyingiwe, bakomeje kwitabira uburyo bwo kuboneza urubyaro, aho 69% bakoresha nibura uburyo bumwe. Ibi bikaba bigaragaza izamuka rya 5% ugereranyije na DHS iheruka.
Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima, ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) rigaragaza ko muri abo bagore bashyingiwe bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, 64% bakoresha uburyo bugezweho mu gihe 5% bakoresha uburyo gakondo. Ibi bigaragaza intambwe yatewe ugereranyije n’ibarura rya 2020, aho ubwitabire bwari kuri 64%.
Mu buryo bukunze gukoreshwa, implant ni yo iza ku isonga ikoreshwa na 34%, igakurikirwa n’inshinge (14%) ndetse n’ibinini byo kuboneza urubyaro (7%). Iyi mibare igaragaza ko abagore benshi bahitamo uburyo bw’igihe kirekire kandi bworoshye gukurikirana.

Ikoreshwa ry’uburyo bwo kuboneza urubyaro, rihinduka bitewe n’imyaka. Riri kuri 38% mu bagore bafite imyaka 15–19, rikazamuka rikagera kuri 75% mu bafite imyaka 25–29, mbere yo kugabanuka rikagera kuri 53% mu bafite imyaka 45–49. Impuguke mu buzima bw’imyororokere zihuza iri zamuka n’ubumenyi n’ubukangurambaga bwiyongereye. Umwe muri bo yagize ati: “Abagore bari hagati y’imyaka 25 na 29 baba bafite amakuru ahagije ku nyungu zo kuringaniza imbyaro, bigatuma babyitabira cyane.”
Hashingiwe ku hantu batuye, ubu bushakashatsi ku mibereho n’ubuzima rigaragaza ko abagore bo mu cyaro bitabiriye ku kigero kiri hejuru (71%) ugereranyije n’abatuye mu mijyi (65%). Ibi bigaragaza uruhare rwo kuba ibigo nderabuzima n’abajyanama b’ubuzima baregereye abaturage mu cyaro. Ku rwego rw’Intara, Amajyaruguru (76%) n’Amajyepfo (71%) ni zo ziza imbere, mu gihe Umujyi wa Kigali ufite 66%.
Abahanga mu by’ubuzima bashimangira ko gukomeza gutanga amakuru yizewe, kurwanya imyumvire itari yo ku buryo bukoreshwa bwo kuboneza urubyaro no kwegereza serivisi abagore bose, cyane cyane abo mu mijyi, ari ingenzi mu kongera ikoreshwa ry’uburyo bwo kuboneza urubyaro no guteza imbere imibereho myiza y’imiryango.
Imibare y’ingenzi ku ikoreshwa ryo kuringaniza imbyaro mu Rwanda
- 69% by’abagore bashyingiranywe bakoresha nibura uburyo bumwe
- 64% bakoresha uburyo bugezweho
- 5% bakoresha uburyo gakondo
- Implant: 34%
- Inshinge: 14%
- Ibinini: 7%
- Ikoreshwa riri hejuru mu bagore bafite 25–29 (75%)
- Icyaro: 71% | Imijyi: 65%
- Amajyaruguru: 76% | Amajyepfo: 71% | Kigali: 66%