Nyamagabe: Ingo zisaga 51% zikennye, ubuyobozi bwiyemeje kongera umusaruro w’ibiribwa
Mu gihe ubushakashatsi bwa NISR bugaragaza ko ingo 51,4% zo mu Karere ka Nyamagabe zikennye, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko buri gushyira imbaraga mu buhinzi nk’inzira yo kugera ku kwihaza mu biribwa no kurandura imirire mibi. Ibi byatangajwe ku wa 24 Ukwakira 2025, ubwo mu Murenge wa Cyanika hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa ku Isi, witabiriwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Cyubahiro Bagabe Marc.
Mu butumwa yatanze, Ministri w’ubuhinzi n’ubworozi, Docteur CYUBAHIRO BAGABE Marc yagize ati : “ uyu munsi ni umwanya mwiza wo kurushaho kuzirikana uruhare rwa buri wese mu gutuma igihugu cyacu kigira umutekano w’ibiribwa mu buryo busesuye, duhuza imbaraga hagamije kwihaza mu biribwa no kurandure imirire mibi”. Yavuza ko bahisemo akarere ka Nyamagabe hagamijwe kongera imbaraga mu buryo budasanzwe kugirango ubukene n’imirire mibi birandurwe.

Insanganyamatsiko y’umunsi w’ibibwa ku isi iragira iti: “ Duhuze imbaraga duteza imbere imirire myiza n’ejo heza”. Ministri w’ubuhinzi n’ubworozi aributsa ko igihe utariye neza udashobora gutekereza neza: ” kwizihiza umunsi w’ibiribwa ntibigarukira gusa ku byo kurya bihagije, ahubwo ikigamijwe ni gukora ku buryo buri funguro ritunga umubiri uko rikwiye kandi rikagira uruhare mu gutuma buri muntu wese atekereza neza, ntushobora gutekereza neza utariye neza, ifunguro ryuzuye ni ngombwa”.
Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo z’abanyarwanda bwakozwe n’ikigo gishinzwe ibarurisha mibare, NISR, bwerekanye ko 51.4% by’ingo z’akarere ka Nyamagabe ziri mu bukene. Mayor w’akarere ka Nyamagabe NIYOMUNGERI Hildebrand, avuga ko hari ingamba zafashwe kandi bagikomeza gushyira mu bikorwa kugirango bashobore guhangana cy’ubukene n’imirire mibi. Yagize ati: “twibanze mu gushishikariza abaturage bacu guhinga ubutaka bwose kandi bagahinga ibihembwe byose, aho umwaka 2024 twahinzeimboga mu gihembwe k’ihinga cya C ku buso bungana na ha 120, mu mwaka 2025 tuzihinga ku buso bwa ha 350, tukaba duteganya ko kuzagera kuri ha 500 mu gihembwe cy’ihinga cya C umwaka utaha”.

Umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga ku isi waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo gutera ibiti byera imbuto ziribwa, kuziturira abaturage no guhabwa amatungo magufi arimo inkoko,kugaburira abana ifunguro ryuzuye n’imurikabikorwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.






