Mu Rwanda, serivisi z’imbonezamikurire y’abana bato zikomeje kugera ku bana benshi, aho umubare munini w’abari munsi y’imyaka itandatu bamaze kuzigeraho, ibintu bifatwa nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere ubuzima n’iterambere ry’umwana kuva akiri muto.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) kigaragaza ko ubu, 80.7% by’abana bari munsi y’imyaka itandatu bari muri gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato (ECD).
Aya makuru yatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo hatangizwaga inama y’iminsi ibiri yateguwe na NCDA, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Duteze imbere serivisi z’imbonezamikurire y’abana bato (ECD), duhanga udushya.”
Iyi nama ibera i Kigali, ihurije hamwe abafatanyabikorwa barenga 300 baturutse mu nzego zitandukanye zirimo iza Leta, imiryango itari iya Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere, n’abandi bafite aho bahuriye n’imibereho n’iterambere ry’abana bato.
Ibiganiro byibanze ku ntambwe imaze guterwa mu guteza imbere serivisi z’imbonezamikurire y’abana bato, imbogamizi zigihari, ndetse n’ibisubizo bishya bishobora gutuma izi serivisi zirushaho kunozwa no kugera ku bana benshi.
Kugeza ubu, u Rwanda rufite ibigo bya ECD 32,205, n’abarezi n’abarera (caregivers) 101,809. Ibi byatumye 80.7% by’abana bari munsi y’imyaka itandatu bari muri gahunda za ECD, nubwo hakiri urugendo mu kunoza ireme rya serivisi zitangwa.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, watangije ku mugaragaro iyi nama, yagaragaje ko u Rwanda rwashyize imbonezamikurire y’abana bato mu nkingi z’ingenzi z’iterambere ry’igihugu kuko imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana yubaka ubwonko, imyitwarire, ubushobozi bwo kwiga no kubana n’abandi.

Ibi bipimo bigaragaza ko, mu gihe serivisi za ECD zikomeje kwaguka, uruhare rw’ababyeyi, abarezi n’abafatanyabikorwa rugikenewe cyane kugira ngo abana bose batitabira gusa, ahubwo banahabwe serivisi zinoze, zibafasha gukura neza mu gihagararo no mu bwenge.
