Mu gihe u Rwanda rushaka kongera umusaruro w’ubuhinzi, abikorera barasabwa kugira uruhare rugaragara mu kugeza ubujyanama ku bahinzi, bubafasha kuva ku murima kugera ku isoko.
Ntabana Innocent, uyobora ROPAAS, umuryango uhuza abatanga serivisi z’ubujyanama mu buhinzi, watangijwe ku mugaragaro, avuga ko ubujyanama butagomba kugarukira ku gutanga ubumenyi gusa. Ati: “Umuhinzi akeneye imbuto, ifumbire n’ubumenyi, ariko nanone agakeneye gufashwa kugeza umusaruro ku isoko. Iyo atawutunganije neza, awugurisha ku giciro gito cyangwa ntunemerwe.”
Asobanura ko ROPAAC ifite inshingano no guhuza abahinzi n’abaguzi, ndetse bigaherekezwa n’ubumenyi n’izindi serivisi zituma umusaruro wiyongera. Uyu muryango ufite abanyamuryango 350, barimo abagoronome n’abakora mu buhinzi, ukaba ugamije kubongerera ubushobozi kugira ngo barusheho gufasha abahinzi.
Ku ruhande rwa Leta, Dr Kamana Olivier, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), avuga ko ubufatanye n’abikorera buzafasha kugeza serivisi nziza ku bahinzi ku gihe. “Intego ni uko abikorera barushaho kwegera abahinzi, bagatanga serivisi zinoze kandi zibageraho vuba.”

Ibi bihura n’icyerekezo cya Leta aho mu NST2, u Rwanda rugamije kongera umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi ku kigero cya 50%, no kongera ubwitabire bwa serivisi z’ubujyanama buva kuri 35% bukagera kuri 69% bitarenze mu 2029.
Abasesenguzi bagaragaza ko ubujyanama bufite ireme, buhujwe n’uruhare rw’abikorera, bushobora kuba igisubizo mu kuzamura umusaruro no guteza imbere ubuhinzi bw’u Rwanda.
