Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje imbanziriza mushinga y’amabwiriza mashya agena uko imanza z’abana zatunganywa, agamije gukemura ibimaze kugaragara mu butabera buhabwa abana birimo gutinda kw’imanza, kubura abunganizi, n’ijwi rito ry’abana mu rugendo rw’ubutabera. Ni amabwiriza ashyira umwana ku isonga no kubahiriza inshingano z’ubutabera bugorora aho kuba ubuhana.
Nubwo u Rwanda rufite amategeko arengera abana, raporo zitandukanye zigaragaza ko mu mibare y’abana bahura n’ubutabera, hari ibibazo bikibabaho. Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yerekana ko mu manza nshinjabyaha zinjiye mu nkiko mu mwaka wa 2024/2025, harimo iz’abaregwa ibyaha bigira ingaruka zihariye ku muryango nyarwanda, inkiko z’u Rwanda zikaba zarakiriye imanza z’abana 1,173 zivuye mu manza zari 1,525 zariho mu mwaka wari wabanje, nkuko tubikesha ikinyamakuru Ijamboryumwana.com.
Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko hatunganijwe amabwiriza mashya ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, agamije kuziba icyuho kiri hagati y’amategeko n’uko ashyirwa mu bikorwa. Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Hitayaremye Alphonse, avuze ko amabwiriza aje gufasha abacamanza, abashinjacyaha n’izindi nzego kongera ubushishozi mu gucira imanza abana.
Ati: “Amabwiriza aje gufasha abacamanza, abashinjacyaha n’izindi nzego nini mu butabera, kumva ko umwana, mu kumukorera idosiye cyangwa kumucira urubanzac, ikigamijwe ari kumugorora no kumufasha gusubira mu buzima bwiza.”

Abahanga mu mibereho y’abana bavuga ko impamvu nyinshi zituma abana bagwa mu byaha harimo ihungabana riturutse mu miryango, uburere butuzuye, ubukene n’ubuzima bubi, ndetse no kuba ari abana, bituma badatekereza ingaruka.
Bimwe mu byaha bikunda kugaragaramo abana birimo kwishora mu biyobyabwenge, ubujura bworoheje, gukubita, gukomeretsa no guhohotera bagenzi babo ariko nta bugome.
Mukamana Monique, umukozi mu kigo k’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA, akaba akurikiranira bya hafi uburenganzira bw’abana, kubarinda no kubarengera, avuga ko kubona ubutabera biri mu burenganzira bw’umwana. Ati: “Iyo umwana akurikiranywe ku cyaha si ugushaka kumushinja ahubwo ni uburyo bwo kumufasha gukosora, si ubutabera buhana. Ariko hari ibitagenda neza, nko kubura abamwunganira, ni igihe amubonye agahabwa ubwunganizi budafite ubushishozi, cyangwa kuburanishwa nta muntu bari kumwe. Ibyo byose bigira ingaruka ku mutekano we n’ubuzima bwe.”
Umuvugizi w’inkiko, Harrison Mutabazi, avuga ko aya mabwiriza azahindura byinshi mu mikorere y’ubutabera bw’abana birimo kunoza uburenganzira bw’umwana igihe agejejwe mu nkiko, aho agomba kuburanishwa atekanye, hanibandwa gudatangaza amazina ye mu manza. Ati: “Ibitari bisobanutse mu mategeko bizajyanishwa n’aya mabwiriza, kandi biteganyijwe ko azatangira gushyirwa mu bikorwa guhera mu ntangiriro za 2026”.
Amabwiriza mashya y’Urukiko rw’Ikirenga ni intambwe ikomeye mu kwimakaza ubutabera bw’umwana, ashimangira ko urubanza rutagomba kugera ku gihano gusa, ahubwo rugomba kuba inzira yo gusubiza umwana mu buzima bwiza n’ejo hazaza heza.
