Gasabo: Ingo zisaga 1000 zibasirwa n’amakimbirane, abaturage basabwa guhagurukira ihohoterwa mu miryango
Mu gihe imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2025 mu karere ka Gasabo habaruwe ingo zirenga 1000 zifite amakimbirane, abaturage bo mu murenge wa Kinyanya barahamagarirwa kugira uruhare mu kuyakumira, binyuze mu biganiro bigamije kurwanya ihohoterwa no kubaka imiryango itekanye.
Mu nteko z’abaturage zabereye mu kagari ka Murama, hagaragajwe ko amakimbirane akenshi aterwa n’ubusinzi, ubukene, kutubahana no kudasangira inshingano.
Agaruka kuri ibi bibazo, Nsanzimana Sylvere, umuyobozi w’umudugudu wa Kinunga, yavuze ko bigaragara kenshi mu miryango.
“Amakimbirane aterwa no kutubahana, ubusinzi no gufata ibyemezo wenyine. Abagore ni bo bahohoterwa cyane, ni yo mpamvu dukeneye ibiganiro nk’ibi kenshi.”

Mu rwego rwo kugaragaza uko abaturage babyakira, Umubyeyi Liberata na we yemeje ko ikibazo gifitanye isano n’imyitwarire y’abagize urugo.
“Hari abagabo batuzuza inshingano, ariko natwe abagore ntituri beza. Ibi biganiro bidufasha kwikosora no kurera neza abana.”
Ku ruhande rw’abateguye ibi biganiro, Mukayitete Annonciata, uhagarariye mu mategeko Réseau des Femmes, yavuze ko bigamije gufasha abaturage kwisanzura bakavuga ibibazo.
“Bituma abantu baganira ku makimbirane n’ihohoterwa, bakabirwanya.”

Na ho Mukamazera Jacqueline wa CECI, yagaragaje ko ibi biganiro bifite uruhare mu guteza imbere imiryango, ashimangira ko iterambere ritangirira mu rugo, bityo abagabo n’abagore bakaba bakwiye gufatanya igenamigambi ry’urugo rwabo.

N’ubwo bimeze bityo ariko, inzego z’abagore zigaragaza ko hakiri imbogamizi zikomeye. Kamashazi Dona wo mu Nama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Gasabo yavuze ko imibare ikigaragaza uburemere bw’ikibazo.

“Mu 2025 hagaragaye ingo zisaga 1000 zifite amakimbirane. Abahohoterwa ntibakwiye guceceka.”
Bityo, abaturage basabwa gukomeza kwimakaza umuco wo kuganira, gusangira inshingano no gutanga amakuru ku ihohoterwa, kuko kurwanya amakimbirane bitangirira mu muryango wa buri wese.