Mu gihe cy’umwaka umwe gusa, umubare wa gatanya zemejwe n’inkiko mu Rwanda wiyongereye ku buryo burenze inshuro ebyiri, ibintu impuguke zibona nk’ikimenyetso cy’impinduka zikomeye mu miterere y’umuryango nyarwanda.
Imibare y’irangamimerere igaragaza ko mu 2025 handitswe gatanya 4,479, muri zo 2,629 zingana na 58,7% zikaba zaremejwe n’inkiko. Uyu mubare uvuye kuri 782 zemejwe mu 2023, ugera kuri 1,068 mu 2024, mbere yo kurenga inshuro ebyiri mu 2025.
Iyi mibare igaragaza ishusho rusange, ariko inyuma yayo hari inkuru z’ubuzima bw’abantu, zirimo izirangwa n’ihungabana, gutandukana k’umuryango n’ingaruka ku bana.
Nyirahabineza, umwe mu bamaze gutandukana n’uwo bashakanye, avuga ko gatanya yabaye umwanzuro wafashwe nyuma y’igihe kirekire cy’ibibazo. Ati: “Twageze aho ibiganiro bibura burundu. Twari dutuye mu nzu imwe ariko tutabana; buri wese abayeho ukwe. Icyo gihe, gutandukana byabaye nk’inzira ya nyuma yo gushaka amahoro.”

Imibare ya NISR inagaragaza ko Umujyi wa Kigali ari wo ufite umubare munini wa gatanya ugera ku 1,185, ugakurikirwa n’Intara y’Amajyepfo (1,006), Iburasirazuba (990), Uburengerazuba (672), mu gihe Intara y’Amajyaruguru ifite 598.
Abasesenguzi bagaragaza ko ubuzima bwo mu mijyi, bujyana n’umuvuduko w’akazi n’ihinduka ry’imyumvire, bishobora kuba bimwe mu bituma iki kibazo cyiyongera.
Si imibare gusa igaragaza impinduka. No mu bashyingiranwa, hagaragaye igabanuka, aho mu 2025 habayeho kugabanuka kw’abashyingiranwa 852 ugereranyije n’umwaka wabanje. Ibi bishobora kugaragaza ko hari impinduka mu buryo abantu babona ibintu, no gufata icyemezo cyo kubaka urugo.
By’umwihariko, 41,2% by’ingo zatandukanye mu 2025 ni iz’abari bataramarana imyaka 10 bashyingiranwe. Ibi byerekana ko imiryango mishya ari yo iri mu kaga kurusha indi.
Ndagijimana Emmanuel, impuguke mu bijyanye n’imibanire y’abantu, agaragaza ko impamvu z’iki kibazo zishingiye ku mpinduka mu mibereho n’imyumvire. Ati: “Abashyingiranwa benshi b’iki gihe, binjira mu rushako badafite ubumenyi buhagije ku buzima bw’umuryango, batiteguye bihagije. Igihe bahuye n’ibibazo, aho gushaka ibisubizo, bahitamo kwihutira gutandukana.”
Ku rundi ruhande, Espérance Niyigena, inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe n’isanamitima, agaragaza ko ikibazo gifite imizi mu burere. Ati: “Iyo abana batozwa hakiri kare kumenya inshingano, gufata ibyemezo no gusobanukirwa ingaruka z’ibyo bakora, bibafasha no kubaka imiryango ihamye bageze mu rushako.”
Akomeza avuga ko n’abamaze gutangira urugendo rwo gukundana bakunze kubura ubufasha n’ubujyanama buva ku miryango yabo, bigatuma bahura n’ibibazo batabasha gukemura.
Nubwo gatanya ishobora kuba igisubizo ku bibazo bikomeye birimo ihohoterwa cyangwa amakimbirane adakemuka, abasesenguzi bemeza ko ubwiyongere bwayo bushobora kugira ingaruka zirambye, cyane cyane ku bana no ku muryango mugari.
Mu gihe imibare ya gatanya ikomeje kuzamuka, igisubizo ntikiri mu gusesengura impamvu gusa, ahubwo kiri mu gufata ingamba zifatika zo gusigasira umuryango. Impuguke zigaragaza ko bisaba uruhare rwa buri wese, baba ababyeyi, abarezi n’inzego zitandukanye, mu gutegura abashyingiranwa no gutoza abana indangagaciro zubaka urugo, kuko kudafata ingamba hakiri kare bishobora gusiga icyuho gikomeye mu muryango nyarwanda w’ejo hazaza.
