Mu gihe imibare y’abana basambanywa ikomeje gutera impungenge, inzego za Leta n’abafatanyabikorwa ziravuga ko kurwanya iki cyaha bisaba uruhare rwa buri wese, by’umwihariko itangazamakuru n’ababyeyi.
Byagarutsweho mu kiganiro cyo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2026, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ifatanyije na RIB, bagiranye n’abanyamakuru ku ruhare rwabo mu gukumira icyaha cyo gusambanya abana.

Iki gikorwa cyabimburiye ubukangurambaga bwo kurwanya isambanywa ry’abana n’inda ziterwa abangavu giteganyijwe gutangira kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 30 Gicurasi 2026 mu gihugu hose.
Mu ijambo rye, Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yavuze ko gusambanya abana atari ikibazo cyihariye ku Rwanda gusa, ariko ko igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu kugikumira.
Yagize ati: “Icyaha cyo gusambanya abana ntikizacika igihe cyose hakiri abagihishira cyangwa bakingira ikibaba abagikoze.”
Yanibukije ko icyaha cyo gusambanya abana kidasaza, avuga ko ukekwaho kugikora ashobora gukurikiranwa n’ubutabera kabone n’iyo hashira imyaka myinshi.
Murangira yasobanuye kandi ko amategeko y’u Rwanda afata umuntu wese uri munsi y’imyaka 18 nk’umwana. Ati: “Umwana ntafatwa ku ngufu, arasambanywa.”
Yakomeje avuga ko umuntu wese urengeje imyaka 18 usambanyije umwana aba akoze icyaha, kabone n’iyo uwo mwana yaba yabigizemo uruhare.

Imibare ya RIB igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024–2025 hakiriwe dosiye 4,138 zijyanye no gusambanya abana. Intara y’Iburasirazuba iza imbere n’ibirego bingana na 34%, ikurikiwe n’Amajyepfo na 21.6%,
Abakobwa ni bo bagaragaza umubare munini w’abakorerwa iki cyaha cyo gusambanywa ku kigero cya 95.6%, mu gihe abahungu bangana na 4.4%.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko iki kibazo gikomeje kubatera impungenge. Eugenie Kampire ni umubyeyi wo mu Karere ka Gasabo yagize ati: “Hari abana basambanywa n’abantu bo mu miryango yabo cyangwa abaturanyi. Tugomba kuganiriza abana no kubatoza gutinyuka kuvuga igihe hari ubashukisha cyangwa ushaka kubakorakora.”
Mu gihe ubukangurambaga bwo kurwanya isambanywa ry’abana bugiye gukomereza mu gihugu hose, ubutumwa bwatanzwe buributsa ko kurinda umwana ari inshingano ya buri wese. Iyo ihohoterwa rihishiriwe, icyaha kirakomera; ariko gutanga amakuru no kurinda abana bitanga icyizere cy’ejo hazira ihohoterwa.
