Ibarurishamibare rifasha gufata ibyemezo n’ingamba zishingiye ku mibare ifatika
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, NISR kiributsa ko imibare ikoreshwa mu gufata ibyemezo byose, uhereye ku igenamigambi rya Leta kugeza no mu mibereho y’umuturage ku giti cye.
Mu gihe u Rwanda rwifatanya n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibarurishamibare kuri uyu wa 20 Ukwakira, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyagaragaje ko imibare yizewe igira uruhare rukomeye mu gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso.
Nk’uko bisobanurwa na Madame Kayitesi Claudette, Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi muri NISR, mu kiganiro yagiranye na famhomedaily.com yagize ati:“Umunsi mpuzamahanga w’ibarurishamibare ni umunsi uvuze ikintu gikomeye, aho twongera kuzirikana akamaro gakomeye k’ibarurishamibare mu buzima bwa buri munsi, aho rifasha inzego zitandukanye mu gufata ibyemezo n’ingamba bishingiye ku mibare ifatika”.
Nkuko bitanganzwa n’Umuryango w’Abibumbye, insanganyamatsiko y’uyu mwaka igaruka ku guharanira impinduka hifashishijwe ibarurishamibare n’ibipimo nyabyo kuri buri wese.

Madame Kayitesi Claudette yakomeje avuga ko amakuru atangwa n’ibarurishamibare afasha kumenya urwego nyarwo rw’ibibazo n’ahakenewe ingamba, kuva ku mirire mibi mu turere, igwingira ry’abana, kugeza ku mibereho rusange y’abaturage. Yagize ati “niba bavuze ngo akarere runaka gafite ubukene, gafite abana bari mu mirire mibi, gafite igwingira, ibi bifasha abayobozi ku nzego zitandukanye kureba impamvu, guteganya no gufata ingamba hashingiwe ku byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, hagamijwe guhindura imibereho myiza y’abaturage”.
Madame Kayitesi yasabye ko muri munyarwanda yakoresha amakuru atangwa n’iki kigo, ntiyumve ko bireba abayobozi; ashishikariza abantu bose mu nzego zitandukanye ko ibikorwa byose bikorwa ku nyungu z’umuntu ku giti cye no ku nyungu z’abatuye igihugu, bigomba gushingira ku makuru y’ibarurishamibare, ati : “abanyamakuru bagatangaza inkuru zifite imibare ifatika, abanyeshuri mu bushakashatsi bwabo, bakifashisha ibarurishamibare”.
Umunsi mpuzamahanga w’ibarurishamibare washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye, utangira kwizihizwa bwa mbere tariki ya 20/10/2010 hagamijwe kugaragaza akamaro k’ibarurishamibare. Ni umunsi wizihizwa buri myaka 5.
