Igabanuka ry’ingo zikora ubuhinzi n’ubworozi: ikimenyetso k’impinduka mu bukungu bw’u Rwanda
Mu myaka irindwi ishize, umubare w’ingo zikora ubuhinzi n’ubworozi, wagabanutse ku kigero cya 15%, ibintu impuguke zisobanura nk’impinduka nziza y’imiterere y’ubukungu bw’u Rwanda rujya mu cyerekezo gishingiye kuri serivisi n’inganda.
Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare , NISR, mu mwaka 2024, nkuko bigaragazwa n’urukuta rwayo rwa X, bwerekana ko ingo zakoraga ubuhinzi n’ubworozi mu mwaka wa 2017, zari 80,2%, naho mu 2024 zigera kuri 65,3%. Muri aba bakora umurimo w’ubuhinzi n’ubworozi, abagabo bagize 74,3% naho 25.7% ni abagore. Ibi byerekana ko umubare w’abanyarwanda bakibeshwaho n’ubuhinzi, ugenda ugabanuka, ibintu abasesenguzi bafata nk’impinduka ikomeye mu bukungu bw’igihugu.

Burasa Nyamulinda impuguke mu bukungu mu by’ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko ibi bitagomba gufatwa nk’ikibazo ahubwo ari ikimenyetso cyiza cy’uko abantu babonye izindi nzira zibafitiye akamaro mu mibereho yabo.
Ati: “Birerekana ko ubukungu bw’igihugu cyacu bugenda buhinduka aho abantu batagihangayikishijwe no gushakira imibereho ku buhinzi gusa ahubwo bimukira mu zindi nzego z’ubucuruzi, imari, gutwara ibintu n’abantu n’izindi serivisi zinjiza amafaranga menshi kurusha u buhinzi.
Burasa Nyamulinda akomeza avuga ko ibikorwa byo gutanga serivisi ari byo bigira uruhare runini mu bukungu bw’u Rwanda kuko bigize hafi 50% by’umusaruro mbumbe w’igihugu. Ati: “ mu bihugu byateye imbere, bake cyane ni bo bakora umurimo w’ubuhinzi. Ahandi usanga ari 3% cyangwa 4%, ariko abo bake bakagaburira abandi bose basigaye. Kuba natwe twerekeza aho si bibi, ni intambwe nziza mu rugendo rw’iterambere”.
U Rwanda rufite intego y’uko mu mwaka wa 2050, ubuhinzi buzaba bukorwa n’abanyarwanda bari munsi ya 30% ariko bafite ubushobozi bwo gutunga igihugu cyose. Nkuko bisobanurwa na KWIBUKA Eugene, ushinzwe itangazamakuru muri ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi, iki cyerekezo kigamije guhindura ubuhinzi buva ku rwego rwo kubaho bukagera ku rwego rw’ubucuruzi. Ati: “twifuza ubuhinzi bubyara ubukire. Twerekeza mu 2050, hazabaho iterambere mu rwego rw’ubuhinzi bigizwemo uruhare n’abahinzi babigize umwuga, barimo abagore n’abagabo bazaba bita ku buhinzi bujyanye n’uruhererekane nyongeragaciro rw’ibikorwa by’inganda n’ubucuruzi.”

Impinduka mu mibereho y’abanyarwanda no mu bukungu bw’igihugu bigaragaza ko u Rwanda rugenda rufasha abaturage barwo kuva mu buhinzi bwo kubaho rugana ku bukungu bushingiye ku bumenyi n’iterambere.
