Abahanga mu mirire bavuga ko igi, ari kimwe mu biribwa bihendutse kandi bifite intungamubiri z’ingenzi umwana akenera mu mikurire ye. N’ubwo bimeze bityo, ubushakashatsi bugaragaza ko abana b’abanyarwanda bagera kuri 7% ari bo barya amagi buri munsi. Inzobere zisaba ababyeyi kudacika intege, kuko igi rimwe ku munsi rifite ubushobozi bwo gufasha kurwanya imirire mibi no kugabanya igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itandatu.
Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, NCDA, kivuga ko kwirinda kugaburira abana amagi ari ukwiyambura uburyo bworoshye bwo kurwanya imirire mibi. Iki kigo kivuga ko igi ari igisubizo cyoroshye kandi gihendutse ku kibazo cy’imirire, cyane cyane mu bana bato.

Bikorimana Isaac, umukozi ushinzwe ibiribwa n’imirire mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera umwana, NCDA, avuga ko amagi ari mu biribwa bihendutse ugereranyije n’ibindi bikomoka ku matungo: “ kugeza ubu ubushakashatsi bugaragaza ko gusa abana 7% ari bo barya amagi buri munsi. Nyamara mu itsinda ry’ibikomoka ku matungo, igi rikaba ari ryo rihendutse, ryoroshye kuribona, ugereranyije n’inyama, amafi, isambaza ”.
Nyirandikubwimana Therese, umubyeyi w’abana batatu wo mu murenge wa Cyanika, Akarere ka Nyamagabe, yemeza ko nubwo azi akamaro k’igi, kuribona buri munsi bitamworohera ati: “iyo ntegurira abana ifunguro, cyane cyane uyu muto, ngerageza gushyiramo imboga n’indagara rimwe na rimwe. Kubonera umwana amagi cyangwa inyama byo biragoye kuko bihenze. ”
Mu rwego rwo guteza imbere imirire myiza, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI hamwe n’ibigo byayo, imishinga n’abafatanyabikorwa banyuranye, bari gushyira imbaraga mu bukangurakambaga bugamije gushishikariza ababyeyi kugaburira abana indyo yuzuye harimo n’amagi.

Ibi bikorwa birimo gukwirakwiza ubumenyi mu baturage, gutanga amahugurwa ku mirire y’abana ndetse no gushyigikira ubuhinzi bw’amatungo magufi nk’inkoko mu ngo. Ibi bigamije gufasha ingo kubona amagi hafi kandi mu buryo buhoraho.
Bikorimana Isaac arasaba ababyeyi guhindura imyumvire no gushyira imbere inyungu z’umwana, bita ku biribwa bikunze kubura ku ifunguro ry’umwana ari byo, ibikomoka ku matungo ati : “ iyo usuzumye ifunguro abana bahabwa buri munsi, akenshi usanga ridakunze kuba ririho ibikomoka ku matungo; Igi rimwe kuri buri mwana buri munsi, bifasha umwana gukura neza mu gihagararo no mumikorere y’ubwonko.”

Inzobere mu mirire zivuga ko igi rikungahaye ku ntungamubiri zifasha ubwonko gukora neza rikaba rifite n’umusemburo wa choline ugaragara mu biribwa bike, kandi ari na wo utuma ubwonko bukura neza ku bana bakiri bato.




