Nubwo u Rwanda rwashyizeho gahunda zitandukanye zo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, imibare ya DHS 2019-2020 irerekana ko 33% b’abana bari munsi y’imyaka itanu, bagifite ikibazo k’igwingira, bikaba byerekana ko intego ya NST1 yo kugabanya iki gipimo kugera kuri 19% muri 2024, itagenzweho.
Ibarura ry’imiturire n’ubuzima (DHS 2019-2020) ryagaragaje ko 33% by’abana b’abanyarwanda bafite hagati y’amezi 6-59 bagifite ikibazo k’igwingira, ibintu bishobora kubagiraho ingaruka mu mikurire no mu mibereho yabo y’igihe kirekire.
Komisiyo y’abadepite ishinzwe imibereho myiza y’abaturage, iherutse gushyikiriza inteko, raporo ivuga ko intego gahunda ya 1 y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST1), yatangiye 2017, itagenzweho. Mu ntego igihugu cyari cyarihaye kugabanya igwingira mu bana bato ku kigero cya 19% mu 2024, nyamara imibare iracyari hejuru.

Tuyishime Prisca, umubyeyi wo mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba avuga ko nubwo guhunda ya leta yo kurwanya imirire mibi mu bana aziha agaciro, ikibazo cy’ubukene kibuza abana amahirwe yo kubona indyo yuzuye. Ati:“byonyine kugirango mbone igikoma, mba niyushye icyuya. Ikindi, ni yo mbonye ibyo kurya, umwana ntabibonera igiye cyangwa ngo abibone buri munsi. Ntibyoroshye kubona ifunguro ryuzuye ry’umwana; ibirigize ndabizi ariko kubigeraho ni byo bigoye ”.
Ku r’urundi ruhande, impuguke mu mirire, bwana Kanyamibwa Callixte, avuga ko hari byinshi byakozwe ariko ko hakenewe kongera imbaraga mu burezi no guhindura imyumvire mu miryango. Ati: “ guha ababyeyi ubumenyi bw’ibanze bwo kunoza imirire cyane cyane mu minsi igihumbi ya mbere, kuva umugore atwite kugeza umwana afite amezi 24, kubakangurira kugira akarima k’igikoni byibura karimo byibura ubwoko butatu bw’imboga n’imbuto, korora inkoko zitera amagi, gukangurira abagabo gufatanya n’abagore babo mu kwita ku mirire y’abana, no kongera inganda zongerera agaciro ibiribwa. ibi byitaweho, byagabanya igwingira”. Yongeraho kandi ko imirire mibi n’igwingira, bidindiza imikurire y’umwana haba mu bwonko, mu mbamutima n’igihagararo, bikanatera ubukene mu muryango.

Ugereranyije n’ibipimo byo mu Karere, ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye n’imiryango mpuzamahanga OMS na UNICEF (2020-2024), bwerekanye ko Uganda ifite igipimo k’igwingira kingana na 34% naho Kenya 23%. U Rwanda ruri kuri 33% nkuko imibare ya DHS 2019-2020 ibigaragaza.
Mu myaka 5 iri imbere, (2024-2029), muri gahunda nshya ya Guverinoma, hateganyijwe kugabanya igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu, kikava kuri 33% kigera 15% mu 2029.
Ibi bizagerwaho binyuze mu kongera imbaraga mu mitegurire y’indyo yuzuye, gushishikariza ababyeyi kugira uruhare rugaragara, kunoza imikorere y’igikoni cy’umudugudu, kongerera ubushobozi ingo mbonezamikurire, no gutanga amahugurwa ku barezi barerera mu midugudu.
Nubwo izi gahunda zikomeje gushyirwa mu bikorwa, komisiyo y’abadepite yasabye ko inzego zibishinzwe zakemura mu gihe cy’amezi 12, ibibazo bikibangamiye iyi gahunda birimo imirire idahagije, imikorere itanoze y’ibikoni by’umudugudu n’imyumvire ikiri hasi mu miryango.



