Ubushakashatsi bwa 7 ku Mibereho n’Ubuzima bw’Abaturage (DHS) bwakozwe na NISR bugaragaza ko igipimo cy’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingira mu Rwanda cyagabanutseho 6%, kiva kuri 33% mu 2019/2020 kigera kuri 27% mu 2025, intambwe igaragaza umusaruro w’ingamba zo kurwanya imirire mibi.
Iyi mibare igaragaza ko mu myaka itanu ishize, abana benshi kurusha mbere batangiye gukura neza, babona intungamubiri zifasha gukura mu gihagararo no mu bwenge. Impuguke mu mibereho y’abaturage zivuga ko iri gabanuka rifitanye isano n’ingamba zashyizwe mu bikorwa mu kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, by’umwihariko muri gahunda y’iminsi igihumbi y’ubuzima bw’umwana.

Ababyeyi na bo bagaragaza impinduka babona mu mibereho yabo ya buri munsi. Umubyeyi witwa Eugenie Ndayisaba wo mu Karere ka Karongi yagize ati: “Ubu namenye gutegura indyo yuzuye kandi ifite isuku. Biragaragara ko abana batakigwingira nka mbere.”
Nubwo bimeze bityo, inzego z’ubuzima zivuga ko urugendo rugikomeza. Dr Aline Uwimana, umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC, mu nama yateguwe na NCDA tariki ya 15–16 Mutarama 2026, yavuze ko nubwo igipimo cya 27% gishimishije, kikiri hejuru ugereranyije n’intego y’igihugu yo kugera kuri 15% mu 2029. Yagaragaje ko hakenewe kongera ubukangurambaga, gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’ingamba zafashwe, no gushyira imbaraga mu miryango ikennye n’ingo mbonezamikurire.

Ababyeyi barasabwa gufata iya mbere mu kwita ku mirire yuzuye y’abana no gukurikiza inama bahabwa, mu gihe leta n’abafatanyabikorwa bagomba kongera imbaraga mu gushyigikira gahunda zo kurandura igwingira, kugira ngo intego ya 15% mu 2029 igerweho.



