Ihohoterwa rikorerwa abagore ku isi no mu Rwanda: Imibare irerekana uburemere
Hafi umugore umwe kuri batatu ku isi ahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Imibare ya NISR ku bushakashatsi bw’imibereho n’ubuzima (2019-2020) igaragaza ko n’u Rwanda rutari inyuma, aho ihohoterwa rikomeje kuba ikibazo gikomeye ku bagore. Tariki ya 25 Ugushyingo, isi yose izirikana Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ihohoterwa rikorerwa Abagore.
Nk’uko raporo y’Umuryango w’Abibumbye wita k’Ubuzima, OMS, yasohotse tariki ya 19 Ugushyingo 2025 ibigaragaza, ihohoterwa rikorerwa abagore, rimaze kuba kimwe mu bibazo bimaze imyaka myinshi kandi bikiri inyuma mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Mu myaka 20 ishize, kugabanya iri hohoterwa byagezweho ku kigero kiri hasi; igabanuka rya buri mwaka riri ku 0,2%. Hafi umugore umwe kuri batatu, ni ukuvuga miliyoni 840 z’abagore n’abakobwa, bahuye n’ihohoterwa ryo mu muryango cyangwa irishingiye ku gitsina.

Mu mwaka wa 2024, abagore miliyoni 316 (11% by’abafite imyaka 15 kuzamuka) bakorewe ihohoterwa ry’umubiri cyangwa irishingiye ku gitsina. Uretse ibi, abagore miliyoni 263 bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikozwe n’abandi bantu batabana, kuva bafite imyaka 15. Abahanga bavuga ko iyi mibare ishobora kuba ari mike kubera isoni n’ubwoba bwo kubitangaza.
Ihohoterwa rikorerwa kandi kuri murandasi rikomeje kwiyongera, aho OMS isaba za guverinoma, gushyira iri hohoterwa mu byaha no gushyiraho ingamba zo kurikumira. Bany’ikorabuhanga nabo basabwa kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’abakoresha imbuga.
Mu Rwanda, imibare ya NISR (RDHS 2019/20) igaragaza ko ihohoterwa rikomeza kuba ikibazo gikomeye. 37% by’abagore bafite imyaka 15–49 bakorewe ihohoterwa. Ibi bigaragaza ko n’u Rwanda rutari inyuma ku kibazo cy’ihohoterwa rikomeje guhangayikisha isi.
Ihohotera ryangiza abagore ku mubiri no mu bitekerezo, rikabangamira iterambere ryabo mu kazi no mu bukungu. Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi Mukuru wa OMS, avuga ko kurihagarika atari politiki gusa, ahubwo ari ikibazo cy’agaciro, uburinganire n’uburenganzira bwa muntu. Ashishikariza guverinoma, imiryango n’abashoramari gushyira imbaraga mu gukumira iri hohoterwa no gutanga ubufasha kubarikorewe.
Umugore umwe kuri batatu ku isi ahura n’ihohoterwa, kandi imibare ya NISR igaragaza ko n’u Rwanda rutari inyuma. Kurengera abagore no guharanira uburinganire bikwiye kwitabwaho aho buri wese afite agaciro n’uburenganzira bwe.


