Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko igiciro cy’inkoni yera kiri hejuru cyane ku buryo benshi batabasha kuyibona, bigatuma batabasha kubona ubwigenge mu buzima bwabo bwa buri munsi kandi bikagabanya icyubahiro cyabo nk’abantu bafite ubumuga bwo kutabona.
Byagarutsweho ku wa 7 Ugushyingo 2025 mu Karere ka Huye, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bwo kutabona, ku nsanganyamatsiko igira iti “Tubone birenze imboni”.
Mugisha Jacques, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’Abatabona, RUB, avuga ko inkoni yera atari igikoresho gisanzwe, ahubwo ari ikimenyetso cy’ubwigenge, icyubahiro n’uburenganzira. Ati: “inkoni yera ivuga ko uyifite atabona kandi imufasha kwigenga no kugira icyubahiro nk’abandi. Igiciro cyayo kiracyari hejuru cyane. Mu Rwanda, inkoni imwe igura amadorari 40 ni ukuvuga hejuru y’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda. Ni amafaranga akiri hejuru, ntabwo turashobora kugera ku kigero ishobora kuboneka mu buryo bworoshye kandi buhendutse tugereranyije n’ubushobozi bw’abanyarwanda cyane cyane bafite ubumuga bwo kutabona”.

Avuga ko kugeza ubu hakiri imboganizi zo kubona inkoni yera ko ariko hari intambwe ziri guterwa mu rwego rwo kugabanya ibiciro no koroshya kuyibona. Yagize ati: “uyu mwaka twakusanyije inkoni yera 300. Dukorana na RBC na RSSB kugirango inkoni yera ishyirwe ku rutonde rw’imiti yinjizwa mu gihugu, bityo niyinjira nta musoro, bitume iboneka muri za farumasi z’uturere kandi igiciro kigabanuke”.
Shumbusho Aphrodice utuye mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye avuga hari abatwara ibinyabiziga bubahiriza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwo kutabona , ariko ko hakiri abandi bagifite imyumvire idahwitse.

Ati: “abashoferi b’imodoka, barabyumva ntibatubera imbogamizi, ariko abatwara amagare ntibahagarara, rimwe na rimwe batugongera inkoni. Leta y’u Rwanda irimo gushyira imbaraga mu bikorwa remezo biborohereza ariko hari aho inzira zangirika zikaba zadushyira mu kaga. rimwe, nari nituye mucyo bo aho burudire yavuyeho, amahirwe ni uko nari mfite inkoni yera”.
Ku birebana n’ubumenyi bwo gukoresha inkoni yera, Mugisha Jacques avuga ko hari gahunda zashyizweho zo gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona kwiga uburyo bwo kuyikoresha neza kugirango babafashe kwigenga: “Hashyizweho ikigo gifasha umuntu utabona kwiga uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kwigenga mu ngendo no mu mikorere yabo ya buri munsi; twifuza kugabanya imyumvire ya “wangiriye” no guteza imbere imyumvire ya “mfasha” kuko umuntu utabona ashobora kuba yigenga, agafashwa gusa aho bikenewe”.
Inkoni yera ni ijisho ry’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona. Kugabanya igiciro cyayo, kuyimenyekanisha, no gutoza abayikoresha, ni intambwe ikomeye cyane mu rugendo rwo guha agaciro n’ubwigenge abantu bafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda.
