Mu gihe inkiko mu Rwanda zigifite imanza nyinshi zo kurangiza, ubuhuza buri kugenda buba inzira yihuse kandi yoroheje yo gukemura ibibazo hagati y’abaturage. Kuva bwashyirwaho, imanza zisaga ibihumbi 20 zimaze kurangizwa, ibintu Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitille Mukantaganzwa, asanga ari ikimenyetso cy’uko abanyarwanda bashobora kongera kwiyambaza umuco wabo wo kwiyunga no gukemura amakimbirane mu mahoro.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ubwo yatangizaga ku mugaragara icyumweru cy’ubutabera cy’umwaka 2025, cyatangiye tariki 8 kikazasoza tariki 19/12/2025. Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasobanuye ko mu myaka yashize, icyo cyumweru kitwaga icyumweru cy’ubucamanza, ubu kikaba cyarahinduriwe izina kuko kizagirwamo uruhare n’inzego zose zifite inshingano yo gutanga ubutabera zirimo iz’ubushinjacyaha, ubugenzacyaha, urwego rw’igihugu rushinzwe igorora, polisi y’u Rwanda, ministeri y’ubutabera, urugaga rw’abavoka n’urugaga rw’abahuza bigenga.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “ ubuhuza mu manza, inkingi y’ubutabera bunoze, bwihuse kandi burangiza ibibazo”.
Perezida w’’Urukiko rw’Ikirenga, yakomeje avuga ko icyumweru cy’ubuhuza kizibanda ku kwemeza amasezerano y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, azakorwa hagati y’ubushinjacyaha n’uwakoze icyaha, hazakorwa ubukangurambaga bushishikariza abafitanye ibibazo kubikemura mu bwumvikane, bishyirwa mu bikorwa hagati y’amasezerano y’uwakorewe icyaha n’uwakimukoreye, hazabaho gukemura ibibazo hakoreshejwe ubuhuza mu manza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’izubutegetsi.
Domitille yibukije ko ubuhuza atari ikintu gishya ahubwo bizasanzwe mu muco w’abanyarwanda. Ati : “abanyarwanda bari bafite uko bahana ibyaha, uko batahura ukuri; bari bafite uko biyunga bagakemura ibibazo byabo kandi umubano hagati yabo mu miryango n’abayigize, ugakomeza”.
Kuva politiki y’ubuhuza yakwemezwa mu mwaka 2022, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko umusaruro ari mwiza kandi utanga ikizere ati: “ imanza zaregewe inkiko zigera ku bihumbi 20 zarangiye mu buryo b’ubuhuza”.

Ibi nanone bishimangirwa na President w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Clotilde Mukamurera, aho avuga ko muri raporo y’umwaka wa 2024, mu rukiko rw’ubucuruzi, harangiye imanza 301, binyuze mu buhuza. Ati: “iyo abantu bumvikanye n’ubundi bashobora gukomeza gukorana, bikagabanya imanza mu rukiko.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitille Mukantaganzwa yemeza ko hari icyuho gikomeye mu myumvire y’abaturage. Ati: “Murabizi ko guhindura imyumvire y’abantu bisaba igihe. Abanyarwanda twamenyereye umuco wo kuvuga ngo ngutsinde, utsindwe, hakabaho n’ababurana ishema bakagera mu rw’ikirenga kandi bazi ko bari kuburana urwa ndanze”.
Akomeza avuga ko kugira ngo abantu bumve ubuhuza ko ari uko bemera guhinduka, bemera kumva ko hari ubundi buryo bwabafasha gukemura ibibazo kandi bwihuse, butabahenze, butabatwaye igihe kandi budakuruye n’inzangano hagati yabo.
Ubuhuza buragaragaza ko ibibazo bishobora gukemuka mu bwumvikane, bitagutwaye igihe cyangwa amafaranga menshi. Ni uburyo bworoshye bwo kurinda umubano no kongera kwizerana hagati y’abaturage.
