Mu Rwanda, nubwo amategeko arengera abafite ubumuga agenda ashyirwa mu bikorwa, haracyagaragara imbogamizi mu mvugo ikoreshwa mu kuvuga ku bantu bafite ubumuga, aho amagambo amwe n’amwe akomeje kubasiga inyuma mu mibereho ya buri munsi.
Nk’uko byatangajwe n’Ikigo k’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, mu Ibarura Rusange rya 5 ry’Abaturage n’Imiturire rya 2022, abantu bafite ubumuga bageraga ku 391,775, barimo abagabo 174,949 n’abagore 216,826. Iyi mibare igaragaza ko ari igice gifatika cy’abaturage, bityo imvugo ikoreshwa kuri bo ikaba ifite uruhare rukomeye mu mibereho n’iterambere ry’abanyarwanda benshi.

Mu mvugo zisanzwe, amagambo asesereza cyangwa apfobya abafite ubumuga aracyakoreshwa, nyamara ingaruka zayo zikaba nini ku mibereho yabo. Abahanga mu mibereho myiza y’abantu bagaragaza ko amagambo ari ingenzi mu kubaka cyangwa gusenya imibanire, kuko ashobora gutuma umuntu yiyumva nk’ufite agaciro cyangwa akiyumva nk’udasanzwe mu bandi.
Juru Chantal, umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona, avuga ko imvugo ikoreshwa igira uruhare rukomeye ku buzima bwe bwa buri munsi. Asobanura ko hari igihe amagambo yumva, amutera kwiheza no kubura icyizere cyo kwegera abandi.
“hari igihe amagambo abantu bakoresha baduhamagara cyangwa batuvuga, wumva utari umuntu nk’abandi. Icyo gihe bigutera ipfunwe, ukumva ntushaka kujya aho abandi,ukiheza, ukagira n’agahinda kadashira. Ariko iyo bakoresha imvugo yubaha, bituma wiyumva nk’umunyamuryango ufite agaciro nk’abandi bose.”
Ibi bishimangirwa n’abahanga bavuga ko imvugo yubaha ituma abafite ubumuga bagira icyizere, bakitabira ibikorwa by’iterambere batikanga, ndetse bakagira uruhare mu kwiyubaka no kubaka igihugu.
Ku rundi ruhande, umuyobozi nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bw’Ingingo n’Abakoresha Igare ry’Abafite Ubumuga, Irihose Aimable, agaragaza ko imvugo iheza ishobora gukomeretsa umuntu ku rwego rw’imitekerereze n’amarangamutima, bigatuma adahabwa agaciro akwiye.
Ati: “Umuntu ni uwo kubahwa, ni uw’agaciro kandi amategeko aramurengera. Iyo utangiye kumugereranya n’ibindi bintu, nko kumwita ikimuga, uba utangiye kumwambura ubumuntu bwe. Ibi bigira ingaruka no ku buryo ahabwa serivisi. Ni yo mpamvu imyumvire igomba guhinduka ku baturage no ku bayobozi, hagatangwa serivisi idaheza, ituma umuntu ufite ubumuga yitinyuka akumva ko ashoboye.”

Iyi gahunda yo kwimakaza imvugo idaheza igamije kurandura ivangura rishingiye ku bumuga, no gutuma buri munyarwanda yumva ko afite umwanya n’agaciro mu muryango.
Nk’uko byagaragajwe, guhindura imvugo ni imwe mu ntambwe z’ingenzi mu guhindura imyumvire no gukuraho ihezwa. Kuri bamwe nka Juru Chantal, gukoresha amagambo yubaha ni igikorwa gifatika kibafasha kwiyakira no kumva ko ari abantu bafite agaciro nk’abandi.
