Mu gihe inzoga zikomeje gufatwa nk’uburyo bwo kwidagaduro kuri bamwe, hari izindi zigenda zikwirakwira mu buryo butemewe, zikorwa nta bugenzuzi kandi zigira ingaruka zikomeye ku buzima. Inzoga z’inkorano zidafite ubuziranenge zimaze guhinduka ikibazo cyugarije umuryango n’urubyiruko, zikabangamira ubuzima, umutekano n’indangagaciro z’igihugu.
Kunywa inzoga si ikibazo gishya mu muryango nyarwanda, ariko ikibazo kirushaho gukomera iyo bigeze ku nzoga z’inkorano zikorwa mu buryo butemewe, hifashishijwe ibinyabutabire n’ibikoresho byangiza ubuzima. Izi nzoga zikorwa nta bipimo, nta bugenzuzi, bigatuma uzinywa atamenya ingaruka zikomeye zazo ku buzima bwe.

Iki kibazo cyagaragariye mu gikorwa cyakozwe na Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, aho hagati y’itariki ya 9 na 13 Gashyantare, hafashwe abantu bakoraga inzoga zidafite ubuziranenge. Hafashwe litiro 17,889 z’inzoga zitemewe hamwe na litiro 89 za kanyanga, bikagaragaza ko iki kibazo gifite ubukana kandi gikwiriye gufatirwa ingamba zihamye.
Ku rwego mpuzamahanga, raporo y’Umuryango w’Abibumbye wita k’Ubuzima (OMS) yasohotse mu 2018 igaragaza ko inzoga ari imwe mu mpamvu nyamukuru zitera indwara n’urupfu ku isi. OMS ivuga ko inzoga zifitanye isano n’indwara zirenga 200, zirimo iz’umwijima, umutima, ubwonko n’indwara zo mu mutwe, kandi zigira uruhare mu rupfu rw’abantu barenga miliyoni eshatu buri mwaka.
Raporo ya OMS ishimangira ko inzoga zidafite ubuziranenge, nk’inzoga z’inkorano, zongera cyane ibyago byo guteza uburozi n’urupfu rutunguranye bitewe n’ibinyabutabire bikoreshwa mu kuzikora. Ibi bigira ingaruka zidasanzwe ku muryango, aho inzoga ziba imbarutso y’amakimbirane, ihohoterwa ryo mu ngo, ubukene no gusenyuka kw’indangagaciro z’urugo.

Urubyiruko ruri mu bibasirwa cyane. OMS igaragaza ko kunywa inzoga hakiri kare byangiza imikurire y’ubwonko, bigatuma urubyiruko rujya mu myitwarire mibi, impanuka no gutakaza icyerekezo cy’ubuzima. Mu Rwanda, inzoga z’inkorano zikunze gushuka urubyiruko n’abafite ubushobozi buke kubera igiciro gito, bigatuma birengagiza ingaruka z’igihe kirekire ku buzima no ku muryango bazashinga.
Mu muryango, umubyeyi wabaswe n’inzoga z’inkorano atakaza inshingano zo kurera no kurinda abana. Abana bakurira mu ngo zirimo ubusinzi bahura n’ihungabana, kudakurikiranywa mu mashuri no kubura icyizere cy’ejo hazaza, ibintu bigira ingaruka ku muryango no ku gihugu muri rusange.
Kurwanya inzoga z’inkorano si inshingano za Leta yonyine. Ni urugendo rusaba uruhare rw’umuryango, ababyeyi, urubyiruko n’abaturage muri rusange. Kuganiriza abana ku ngaruka z’inzoga, guhitamo inzoga zemewe, kwamagana inzoga z’inkorano no gutanga amakuru ku bazikora ni intambwe ikomeye yo kurengera imiryango no kubaka ejo hazaza hizewe. Buri muryango nuhitemo ubuzima, uburere n’indangagaciro bizima.
