Kwizera Diane, umwana wahuye n’ikibazo cy’amenyo akiri muto, ni urugero rugaragaza ingaruka zo kudaha agaciro isuku yo mu kanywa hakiri kare. Uyu mwana avuga ko byatangiye buhoro, bikaza kumugeraho bikomeye.
Diane agira ati: “Iryinyo ryatangiye kundya ariko ababyeyi bakambwira ngo nihangane. Byaje kugera aho rirarya cyane riranacukurika, sinshobore kugira icyo ndya, bangejeje kwa muganga bararikura.”
Inkuru ya Diane ni imwe mu zigaragaza ko benshi bagera kwa muganga indwara z’amenyo zamaze gukomera, bigatuma bayakuramo aho kuyabungabunga.
Fabrice Niyibizi, umuyobozi w’urugaga rw’abaganga b’amenyo n’indwara zo mu kanwa mu Rwanda, asobanura ko ibi ahanini biterwa no kutita ku isuku yo mu kanwa no gutinda kwivuza.
Ati: “Twakagombye gufasha abantu gusigasira amenyo yabo bakanayasazana, ariko benshi baza nta kindi wayakorera uretse kuyakura. Iyo iryinyo ribabaje cyane, biba byaratangiye kera.”
Ashimangira ko isuku y’amenyo igomba gutangira kwigishwa abana bato, bagasukura amenyo nibura kabiri ku munsi, cyane cyane mbere yo kuryama, kuko ibisigazwa by’ibiryo bitera mikorobi zangiza amenyo.
Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Irene Bagahirwa, umukozi mu ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura, ukurikirana ibikorwa birebana n’ubuzima bwo mu kanwa avuga ko bateguye gukora ubukangurambaga bw’isuku yo mu kanwa ku mashuri bagamije ko isuku yo mu kanywa iba umuco.
Ati: “Mu kanwa ni indorerwamo y’ubuzima bw’umubiri wose. Isuku igabanya cyane indwara; nko gucukuka amenyo byagabanutse kuva kuri 45% bigera kuri 16%, n’uburibwe buhoraho buva kuri 44% bugera kuri 7%.”

Minisiteri y’Uburezi na yo igaragaza ko amashuri ari umuyoboro mwiza wo gukwirakwiza ubu butumwa. Umunyamabanga wa Leta, Claudette Irere, avuga ko abarenga miliyoni 4 z’Abanyarwanda bari mu mashuri, ari yo mpamvu kubatoza isuku bigira akamaro ku gihugu cyose. Akomeza asaba ababyeyi gukomeza gukurikirana isuku y’abana no kubafasha guhindura ibikoresho by’isuku y’amenyo byibura nyuma y’amezi atatu. Yasabye kandi abafatanya bikorwa gukomeza gushyigikira no kubungabunga ibikorwa by’isuku.
Mu gihe isi yizihiza umunsi wahariwe ubuzima bwo mu kanwa ufite insanganyamatsiko igira iti “Twite ku isuku yo mu kanywa tubeho neza”, urugero rwa Diane rwerekana ko kwirinda hakiri kare ari wo muti urambye wo kurinda abana uburwayi bw’amenyo.

