Itorero Inganzo Ngari ryateguje igitaramo ku Munsi w’Umuganura
Itorero Inganzo Ngari ryatangiye imyiteguro y’igitaramo bise ’Tubarusha Inganji’ kizaba ku wa 1 Kanama 2025, kigamije kugaragaza uko u Rwanda rwahanganye n’ibibazo rukagera ku ntsinzi.
Ni igitaramo rivuga ko rizakinamo umukino ugaragaza uko u Rwanda rwagiye ruhura n’ibibazo bikomeye ariko rukabasha kubyigobotora, kikazabera muri muri Camp Kigali.
Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari, Serge Nahimana, yagize ati “Impamvu nyamukuru y’iki gitaramo ni ukureba mu mateka yacu tugasubiza agatima impembero, tukamenya neza uko twabayeho. Iki gihugu cyahuye n’ibibazo byinshi ariko cyahoraga cyishakamo ibisubizo.”
Asobanura impamvu iki gitaramo cyahujwe n’Umunsi w’Umuganura, Nahimana yavuze ko basanzwe bategura ibitaramo nk’ibi cyane ko uyu munsi uba udasanzwe mu Banyarwanda, bityo ari iby’agaciro gukora igitaramo cyo gufatanya n’abakunzi b’umuziki gakondo mu kuwizihiza.
Ubwo baherukaga gukora igitaramo cyahujwe n’Umuganura mu 2023, iri torero ryakinnye umukino ukomoza ku bigwi by’Umwami Ruganzu II Ndoli wakoze ibintu bidasanzwe mu mateka y’u Rwanda, kuko yarubunduye nyuma y’imyaka 11 abundiye (yarahungiye) i Karagwe.
Icyo gihe cyose, u Rwanda, Abanyarwanda n’umuco wabo byarazimanganye. Ubwo Ruganzu II Ndoli yari amaze kwima ingoma, yaguye inkiko z’u Rwanda agarura indangagaciro, azahura umuco, imihango n’imigenzo Nyarwanda.
Mu byo Ruganzu II Ndoli yagaruye harimo Umunsi w’Umuganura aho Abanyarwanda bishimiraga umusaruro w’ibyo bejeje.
Ni umuhango watangiye ku Ngoma ya Gihanga Ngomijana ahagana mu Kinyejana cya 11, uyu muhango ariko wongeye gucibwa n’abakoloni mu 1925, wongera kugarurwa na Guverinoma y’u Rwanda mu 2011.
Iri torero rigiye gukora iki gitaramo rinitegura kwizihiza imyaka 20 rimaze cyane ko ryashinzwe mu 2006, ndetse mu 2009 bakora igitaramo cyabo cya mbere cyiswe ‘Inganzo twaje’.
