KAYONZA: Imvura n’umuyaga bidasanzwe byahitanye abantu batandatu
Imvura ikaze ivanze n’umuyaga yaguye mu Murenge wa Murama mu karere ka Kayonza, ihitana abantu batandatu, inangiza hectar zisaga 20 z’imyaka y’abaturage.
Nkuko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama, Bizimana Claude yabitangarije Igihe.com, “Abaturage bishwe n’imvura ari 6, bapfiriye kuri site 2, site ya mbere yapfiriyemo umugore umwe n’abana babiri mu gihe kuri site ya Kabili ya Selesi hapfiye abana 3 ariko tumaze kubona umwana umwe mu gihe abandi babiri batari baboneka”.
umunyamabanga nshingwabikorwa wa Murama yakomeje avuga ko imirimo yo gushaka abataraboneka ikomeje: ati “Iyi mvura yari ivanzemo yamanuye, amazi menshi ku misozi maze iyo mivu yica abantu, imirimo yo gushakisha abatarabone irakomeje kandi n’abaturage turabasaba kwirinda gutura mu manegeka, no guca imiryanyasuri ku misozi”.
Iyi mvura kandi yangije imyaka y’abaturage yari iteye ku buso bugera kuri hegitari makunyabiri, inica ihene esheshatu. Imirimo yo gushakisha imibiri itaraboneka irakomeje kugirango nayo ishyingurwe.
