Ku myaka itatu, umwana atangira gushakisha kumenya ibimukikije no gukora byinshi bituma yibaza ku byo abona mu buryo budasanzwe. Ibyo bimubera isoko y’ibibazo byinshi bitangirana na “kuki”. Ibi bibazo ntibigamije gusa kubona ibisubizo, ahubwo ni inzira yo kwiga, gutekereza no gusobanukirwa uko ibintu bimeze.
Impamvu umwana akunda kubaza “Kuki?”
Abashakashatsi muri Kaminuza ya California bavuga ko abana bashobora gukoresha ubumenyi basanzwe bafite kugira ngo babaze ibibazo bishya. Ibi bibafasha kongera kumva no guhindura ubumenyi bwabo, bityo bagatangira gukemura ibibazo neza.
Abahanga mu mikurire y’abana bavuga ko igihe umwana atangiye kubaza “kuki” kiba ari ingingo ikomeye mu mikurire ye. Kumenya impamvu ijuru rifite ibarara ry’ubururu, impamvu imbuto zidafite amabara amwe cyangwa impamvu uruhinja rudafite umusatsi, ni uburyo bwo gushaka ibisobanuro by’isi atangira kubona mu buryo bushya.
Nkuko bitangazwa n’urubuga “Naitre et grandir”, ubu buryo bwo kwibaza butuma umwana akura mu bwenge no mu mitekerereze. Abana bamwe babaza cyane ku bintu bibashishikaza nk’udusimba, imodoka cyangwa ibibera mu rugo, abandi bo bakiga binyuze mu kureba no gukina. Ibi byose ni ibisanzwe mu mikurire itandukanye y’abana.

Uruhare rw’Ababyeyi
UNICEF Rwanda, igaragaza ko buri mwana akwiriye intangiriro nziza y’ubuzima n’amahirwe yo gukura neza.
Ababyeyi bagirwa inama yo kumva umwana no kumuha umwanya igihe abajije ikibazo. Kumusubiza mu magambo magufi kandi yoroshye bimufasha gutuza, kumenya no gutahura ibimurushya cyangwa ibyo atinya.
Iyo umubyeyi adafite igisubizo, kumubwiza ukuri no gushakisha hamwe mu bitabo cyangwa ku ikoranabuhanga, bimufasha kumva ko n’abantu bakuru bihugura kandi biga.
Abahanga kandi bavuga ko umwana ashobora gusubiramo ikibazo inshuro nyinshi, bityo ababyeyi bakagirwa inama yo kudacika intege, ahubwo bagasubiza umwana mu bwitonzi.
Mu ruhame, umwana ashobora kubaza ibibazo nko kwibaza ku mubiri w’undi muntu cyangwa ibindi bimutera amatsiko. umubyeyi arasabwa kwirinda kumucecekesha kuko wamutera kutazongera kugaragaza ibitekerezo bye, ahubwo ukamusobanurira mu magambo yoroshye ko abantu batandukanye kandi ko kubaha ari ingenzi.
Abashakashatsi bavuga ko “kuki” z’umwana zitagamije gusa ibisubizo. Ni inzira yo gutegura ubwonko bwe, gutekereza neza no gusobanukirwa isi. Iyo umubyeyi amusubiza mu bwitonzi, umwana akura afite amatsiko, ubushobozi bwo gushakisha ibisubizo, no kumenya gufata ibyemezo.

