Kumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye: imwe mu mpamvu z’amakimbirane mu ngo
Nubwo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rigamije guteza imbere umuryango urangwamo amahoro n’ubwisanzure hagati y’abashakanye, bamwe mu bagore n’abagabo baryumvise nabi biteza amakimbirane, kwihimura, gutakaza ikizere no gusenyuka kw’ingo.
Mu myaka ishize, Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bagiye bashyiraho gahunda zinyuranye zo kwimakaza iri hame. Abaryumvise neza, ryabafashije kubaka amahoro n’ubufatanye mu miryango yabo, ariko hari n’abaryumvise nabi, ribateza amakimbirane mu ngo zabo.
Marie Goretti Mukanziye, impuguke mu by’uburinganire n’iterambere akaba n’Umwanditsi w’ibitabo bijyanye no kwimakaza amahoro no gukemura amakimbirane, avuga ko imyumvire itari yo y’abantu bamwe, ari yo ibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’iryo hame. Ati: “bamwe mu bagabo baracyafite imyumvire ko ari bo bategeka, ko umugore ari uwabo kuko bamukoye, bityo bakumva ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryaje kubasuzuguza abagore. Ibyo bituma barifata nk’igikoresho cyaje kubambura ububasha aho kuribona nk’amahirwe yo kubaka urugo rwubakiye ku bwuzuzanye”.

Ku rundi ruhande hari n’abagore bamwe na bamwe bumva ko iri ihame rwaje kubaha uburenganzira bwo kwihimura ku bagabo. Marie Goretti Mukanzigiye akomeza agira ati: “ibi nabyo bikurura amakimbirane kandi bigasubiza inyuma ibikorwa by’iterambere mu muryango ndetse bikagira ingaruka ku bana”.
Mukanzigiye, avuga ko hakenewe gahunda zihariye zo guhindura imyumvire hifashishije inzira yo kubegera aho bari. Ati: “abashakanye bakeneye kwigishwa ariko noneho babasanze iwabo mu ngo, bakaganirizwa ku buryo bumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bagahabwa ubuhamya bw’ababumenye kare bikabagirira akamaro, kandi hakabaho uburyo ingo zahindutse zafasha izindi guhinduka”. Asaba kandi ko hashyirwaho Urugaga rw’Umuryango, aho abagore n’abagabo bose biyumva kandi bakaganira ku buringanire n’ubwuzuzanye aho kubufata nk’intambara hagati y’ibitsina byombi.
Nkuko bitanganzwa na Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X (twitter), iyi ministeri iherutse guhugura abatoza 450 baturutse mu turere twose no muri kaminuza 15. Aba batoza bakazafasha muguhindura imyumvire y’abaturage bose no kubaka imiryango ifite ubushobozi kandi itekanye.
