Kuva ku bagore 56 kugera kuri 24% mu nzego z’umutekano
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ku bufatanye n’umuryango AKWOS, yagaragaje ko umuryango ari wo shingiro ry’ingenzi mu kubungabunga amahoro n’umutekano birambye, ishimangira ko intambwe igaragarira no mu mibare, aho abagore muri Polisi y’u Rwanda bavuye kuri 56 mu 2000 bakagera kuri 24% uyu munsi, bityo umugore ntakomeze gufatwa nk’ugomba kurindwa gusa, ahubwo nk’ufite uruhare rufatika mu gufata ibyemezo.
Ibi byagarutsweho mu biganiro byahuje abayobozi n’abafatanyabikorwa batandukanye, byateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 u Rwanda rumaze rushyira mu bikorwa Umwanzuro wa Loni nimero 1325, washyizweho mu 2000, ugamije guteza imbere uruhare rw’abagore mu gukumira no gukemura amakimbirane no kubungabunga amahoro.
MIGEPROF yagaragaje ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu guteza imbere uburinganire, by’umwihariko mu nzego z’umutekano, mu miyoborere no mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.
Silas Ngayaboshya, umuyobozi muri MIGEPROF ushinzwe iterambere n’uburinganire no kongerera abagore ubushobozi, yavuze ko iyo myaka 25 ari igihe cyo gusuzuma aho igihugu kigeze mu gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro.

Ati: “U Rwanda turi ku isonga mu gushyira mu bikorwa Umwanzuro 1325, by’umwihariko mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kubyinjiza mu gahunda zitandukanye z’igihugu.”
Yongeyeho ko imibare igaragaza intambwe yatewe, aho mu mwaka wa 2000, Polisi y’u Rwanda yari ifite abagore 56 gusa, mu gihe kuri ubu bageze kuri 24%, kimwe no mu zindi nzego z’umutekano zirimo RCS na RDF.
Gusa, Ngayaboshya yashimangiye ko hakiri urugendo, asaba ko amahoro n’umutekano bitafatwa nk’ibireba inzego z’umutekano gusa.
Ati: “Tugomba kurenga kumva ko amahoro n’umutekano ari inshingano z’inzego z’umutekano gusa, cyangwa kureba umugore nk’ugomba kurindwa. Agomba gufatwa nk’ufite uruhare mu gufata ibyemezo, cyane cyane ko iyo amahoro abuze, ari mu babangamirwa cyane.”
Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’umuryango AKWOS, Madamu Rwemalika Félicité, yavuze ko mu bukangurambaga bakoze mu turere 10, basanze abantu benshi bagifite imyumvire ko uruhare rw’umugore mu mutekano rugarukira ku kuba umusirikare cyangwa umupolisi.
Ati: “Twashyizeho amahuriro y’abagore twise ‘Abateramahoro’, bari mu turere twa Rubavu na Musanze, bazajya batanga ubutumwa bw’amahoro n’umutekano mu nama z’abaturage n’igihe cy’umuganda.”

Yasobanuye ko abo bagore bazajya bafasha abaturage gusobanukirwa ko gukumira amakimbirane bigomba gutangirira mu muryango, ari wo shingiro ry’amahoro arambye.
MIGEPROF ishimangira ko amahoro n’umutekano birambye bitubakwa n’inzego z’umutekano zonyine, ahubwo bishingira ku muryango uha umugore umwanya n’ijambo mu gufata ibyemezo. Guhindura imyumvire ikigifata umugore nk’ugomba kurindwa ni intambwe ikomeye yo kubaka umuryango n’igihugu bitekanye.


