Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2026, mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, Rwanda Broadcasting Agency (RBA), habereye umuhango wo kwibuka abanyamakuru n’abakozi bo mu itangazamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho hibanzwe ku ruhare rw’itangazamakuru mu mateka y’u Rwanda n’inshingano rifite uyu munsi mu kubaka ubumwe n’amahoro.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, abanyamakuru n’abandi bashyitsi, waranzwe n’ibihe byo kuzirikana no guha icyubahiro abanyamakuru bahitanywe na Jenoside, hanacanwa urumuri rw’ikizere nk’ikimenyetso cyo gukomeza kubazirikana no gusigasira umurage wabo.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Jean Damascène Bizimana, yibukije abari bitabiriye uwo muhango ko amateka ya Jenoside agaragaza neza uko amagambo yakoreshejwe nabi ashobora guteza ingaruka zikomeye. Ati: “Kwica bikorwa hakoreshejwe imvugo n’inyandiko, Jenoside niho itangirira”.
Ku rundi ruhande, yanenze bamwe mu banyamakuru n’abanyapolitiki batazirikana umwihariko w’igihugu cyahuye na jenoside. Yashimangiye ko mu gihugu cyabayemo Jenoside, nta muntu n’umwe wagombye kwitwara nk’utazi amateka yacyo, anenga abafite umurengwe batita kuri uwo mwihariko.

Perezida wa Ibuka, Philbert Gakwenzire, yavuze ko iminsi 100 yo Kwibuka ari umwanya wihariye wo kuzirikana amateka, ariko kandi ko ari n’igihe cyo kongera imbaraga mu kubaka igihugu gishingiye ku bumwe.
Yagize ati: “Iyi minsi 100 iduha umwanya wo kuzirikana ku bumwe bwacu no gufatana urunana nk’abanyarwanda, tukirinda guheranywa n’amateka mabi, kandi tugakomeza urugamba rwo kwiteza imbere.”
Akomeza avugako Ibuka ishishikariza buri wese kwirinda kugira imvugo mbi, imyitwarire cyangwa ibikorwa bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyipfobya ndetse no kuyihakana.
Uwadede Isimbi Diane, umukobwa wa Shabakaka Vincent wari umunyamakuru wigenga wishwe muri Jenoside, avuga ko umubyeyi we yabaye intwari, kuko yari yariyemeje kurwana urugamba rwo kugaragaza ukuri akoresheje umwuga w’itangazamakuru, azi neza ko ibyo akora bishobora kumuviramo urupfu no kugira ingaruka no ku muryango we. Ati: “yari yariyemeje kuvugisha ukuri akoresheje itangazamakuru, nubwo byamushyiraga mu kaga”.
Uyu muhango wasize ubutumwa bukomeye ku banyamakuru n’abanyarwanda muri rusange: ijambo rifite imbaraga, rishobora kubaka cyangwa gusenya. Buri wese arasabwa kurikoresha neza, arengera ukuri n’ubumwe, no kugira uruhare mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, kugira ngo amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo atazongera kwisubiramo.