“Ababyeyi barapfuye, nanjye byageze aho nifuza gupfa…” ni amagambo ya Umutoni Mariane, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, agaragaza ubukana bw’amateka banyuzemo. Mu gihe ibikorwa byo kwibuka bikomeje, abarokotse basabwa gukomeza kubaho bafite icyizere, mu gihe urubyiruko ruhamagarirwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Hari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 32, Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, wabereye mu Murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo. Umutoni Mariane atangira ubuhamya bwe, yagarutse ku mateka maremare y’ihohoterwa ryakorewe umuryango we mbere ya Jenoside. Ati: “Abavandimwe bose ba data barabishe mu 1959. Mu 1962, data yaratotojwe, arakubitwa, ajugunywa mu cyobo ariko ntiyapfa.”

Akomeza avuga ko no mu buzima bwa buri munsi, ivangura ryari ryarashinze imizi, cyane cyane mu ishuri. Ati: “Batubazaga imyirondoro, bakaduhagurutsa mu ishuri, bakadukomera.”
Ibi byose byatumye agira ubuzima bugoye cyane, kugeza aho yiheba. Ati: “Ababyeyi barabishe, nanjye byageze aho nifuza gupfa cyangwa nkabona Inkotanyi.”
Nubwo ibyo byose byamubayeho, agaragaza ko yongeye kubona icyizere cy’ubuzima, ashimira ubuyobozi bw’igihugu. Ati: “Mfitanye igihango na Leta, nshimye Leta mpfukanye.”
Mu rwego rwo gukomeza gufasha abarokotse, Kayirangwa Marie Grâce uhagarariye Ibuka, yagize ati: “Turabibutsa ko mutari mwenyine. Turabasaba gukomera no gukomeza kubaho mufite ikizere cy’ejo hazaza, ntimuheranywe n’agahinda mwatewe n’ibyababayeho.”
Yongeyeho ko kwibuka ari umwanya wo kongera kwiyubaka no gufata ingamba zo kurinda amateka. Ati: “Ni igihe cyo kuzirikana amateka mabi igihugu cyanyuzemo, ariko kandi ni n’umwanya wo gukomeza kwiyubaka no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho.”
Akomeza ashimangira ko uruhare rwa buri wese ari ingenzi: “Kwibuka bitanga imbaraga zo kubaho no gukomeza urugendo rwo kwiyubaka. Twese turahamagarirwa kuba abarinzi b’amateka yacu.”
Ku ruhande rw’ubayobozi, hibukijwe ko kwibuka atari igikorwa gisanzwe, ahubwo ari inshingano ifite igisobanuro gikomeye mu gusubiza agaciro abakambuwe. Umushyitsi mukuru, intumwa ya rubanda, Rutebuka Barinda, yagize ati: “Kwibuka ni inshingano duhabwa n’amategeko, ni uguha agaciro uwakambuwe azira uko yavutse.”

Yibanze cyane ku ruhare rw’urubyiruko, cyane cyane mu bihe by’ikoranabuhanga riri kwifashishwa mu gukwirakwiza amakuru arimo ingengabitekerezo n’irondakoko. Ati: “Tugomba kuba maso, twamagane ingengabitekerezo n’imvugo z’urwango aho ziva hose.”
Akomeza asaba urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ukuri: “Ikoranabuhanga turikoreshe tubagaragarize ukuri n’intambwe tumaze gutera twiyubakira igihugu cyacu.”
Yashimangiye kandi ko ubumwe ari wo musingi ukomeye: “Ubumwe bwacu ni zo mbaraga zacu.”
Nubwo amateka ashaririye atazibagirana, abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, barasabwa gukomeza kubaho bafite icyizere, mu gihe buri munyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, rusabwa kuba umurinzi w’amateka no gukomeza kubaka U Rwanda rutazongera kurangwamo Jenoside ukundi.


