Leta y’u Rwanda yiyemeje kwishingira abahinzi ku kigero cya 40%
Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi no kurwanya igihombo giterwa n’ibiza, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’ubwishingizi bw’abahinzi-borozi, muri gahunda yiswe “Tekana urishingiwe Muhinzi- Mworozi”, yiyemeza kwishingira 40% by’ikiguzi cy’ubwishingizi. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko nubwo iyi gahunda yatanze amahirwe menshi, ikigero cy’abamaze kwitabira ubwishingizi kigihagaze kuri 5.4% gusa ku rwego rw’igihugu, ugereranyije n’amahirwe aboneka mu mabanki no mu ngengo y’imari ya leta.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. CYUBAHIRO BAGABE Marc, atangaza ko gahunda y’ubwishingizi mu buhinzi ari imwe mu ngamba z’ingenzi zigamije gutuma umuhinzi atongera guhangayikishwa n’igihombo giturutse ku biza, indwara z’ibihingwa cyangwa iz’amatungo.

Ati: “Mu rwego rwa gahunda y’ubuhinzi, turakangurira abahinzi gufata ubwishingizi kuko iyo bagize ibiza kandi barashyizemo imbaraga, barahomba kandi amafaranga atangwa ari make cyane. Leta ibishingira kuri 40%, ariko ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi mu Rwanda kiracyari hasi cyane, kiri kuri 5,4%, kandi muri Leta no mu mabanki amafaranga arahari.”


Mu gihe ku rwego rw’igihugu ikigero cy’abishingiye kigihagaze kuri 5.4%, Akarere ka Nyamagabe ni kamwe mu kagize intambwe igaragara, kuko ubu abahinzi bagera kuri 39% bamaze gufata ubwishingizi ku bihingwa n’amatungo yabo. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ubufatanye n’abashinzwe ubuhinzi n’amakoperative byagize uruhare mu kongera ubumenyi no gushishikariza abaturage kwiteganyiriza.
Kororera mu biraro
Minisitiri Dr. CYUBAHIRO BAGABE Marc, agaragaza ko kororera mu biraro ari indi ngamba ikwiye gufasha abahinzi kongera umusaruro.
Ati: “Kurinda kuzerereza amatungo ku gasozi kuko ariho yandurira indwara, kandi amatungo atakaza imbaraga. Amatungo yororewe mu biraro bituma haboneka ifumbire kuko ifumbire mvaruganda yonyine idahagije.”

Kuhira imyaka hakoreshejwe amazi y’imvura
Kimwe mu bibazo bikomeje kugaragazwa n’abaturage mu buhinzi, ni izuba ryinshi no kubura amazi yo kuhira. Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi yibutsa abahinzi ko nubwo Leta itanga nkunganire ku buhira, buri muryango ukwiye kugira uruhare mu gufata amazi y’imvura.
Ati: “Kunganira abuhira birahari ku bantu bafite ubutaka buri munsi ya hegitari eshanu, bahabwa 50% by’amafaranga igihe babonye uruhare rwabo. Ariko kunganirwa ntibivuze ko kuhira ari ugukoresha imashini. Imvura ntigwa amazi yose akigendera? Kuki umugabo cyangwa umugore ufite amaboko adacura icyobo ngo atege amazi?”
Iyi gahunda igamije gufasha abahinzi kurwanya izuba no kongera umusaruro igihe cyose, bityo ubuhinzi bukaba urwego rutanga inyungu irambye, aho guhora rutakaza umutungo kubera ibihe by’ikirere.
Nubwo ikigero cy’abafata ubwishingizi mu buhinzi kikiri hasi, inzego za Leta n’abafatanyabikorwa barashishikariza abahinzi kubona ubwishingizi nk’isoko y’umutekano w’imibereho. Uko abahinzi barushaho kwiteganyiriza, kororera mu biraro no kuhira, ni ko ubuhinzi bw’u Rwanda burushaho kuba ubudatsimburwa, butanga umusaruro n’iterambere rirambye.