Miliyoni 700 ku Isi na 240 muri Afurika y’Amajyepfo y’Ubutayu bwa Sahara ntibabona ibyo kurya bihagiye. u Rwanda rurasabwa kudacogora mu ngamba zo kwihaza mu biribwa
U Rwanda rwatangaje ko rukomeje gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’ibiribwa n’amatungo, mu gihe Isi yose icyugarijwe n’ikibazo gikomeye cy’inzara aho abarenga miliyoni 700 batabona ibyo kurya bihagije, barimo miliyoni 240 bo mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ibi byavugiwe mu kiganiro kigenewe abanyamakuru kuri uyu wa 16 Ukwakira 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa.
Umunyamabanga wa leta muri Ministere y’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Ndabamenye Teresphore mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’ibiribwa none tariki ya 16 Ukwakira 2025, mu butumwa bwe yagize iti: “Uyu munsi turizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’ibiribwa ku isi washyizweho n’umuryango w’abibumbye ONU kubera impamvu yo gukomeza gukora ubukangurambaga kugirango abatuye isi muri rusange babone ibibatunga. Kwizihiza uwo munsi ku rwego rw’igihugu cy’u Rwanda, bikazabera mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’amajyepfo, tariki ya 24 Ukwakira 2025. Yakomeje agira ati: “ ku isi yose muri rusange hari abaturage bakabakaba miliyoni 700 badafite ibyo kurya bihagije, ku rwego rwa Afrika hakabamo hari miliyoni z’abaturage zigera kuri 240 zibarizwa mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara nazo zidafite ibyo kurya bihagije; hatabayeho ingamba zikakaye uyu mubare wakwiyonge”.

Nubwo u Rwanda rukiri mu bihugu bifite abaturage badafite ibyo kurya bihagije, Umunyamabanga wa leta muri ministere y’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko hari intambwe imaze guterwa aho mu mwaka 2021 ibipimo byagaragaza ko mu rwego rwo kubona ibyo kurya muri rusange, twari turi kuri 79,2% ubu bikaba bigeze 83%.
Mukantwali Christine ushinzwe agashami k’imirire mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, FAO, yagarutse ku nsanganyamatsiko ya FAO kuri uyu munsi mpuzamahanga w’ibiribwa igira iti Dufatanyije mu ntego yo kugira ibiryo bihagije kugirango tugire ejo heza; yanashimangiye ko ashingiye k’ubushakashatsi bwakozwe hagati y’umwaka wa 2020-2024, bwagaragaje ko imiryango 5% gusa ariyo ibasha kubona,inyama amata amagi, amafi, ko rero bisaba guhindura imyumvire no gufatanya kuzamura umusaruro.

Umunyamabanga wa leta muri Ministere y’ubuhinzi n’ubworozi,Dr Ndabamenye Teresphore yagaragaje kandi ko imihindagurikire y’ikirere izana ibyonnyi n’indwara, imvura nkeya ituma umusaruro utaba mwiza n’inyongeramusaruro zidahagije; ibi byose biba inzitizi zituma kubona ibyo kurya bihagije bitagerwaho. Yavuze ko mu rwego rwo guhangana, gukumira no gukemura izo mbogamizi, hari ingamba. Ati: “hariho gahunda gutera amashyamba, gukora imirwanyasuri, kongera ubuso bwo kuhira imyaka, kuzamura umusaruro kuri hectar hakoreshejwe imbuto nziza no kurwanya ibyonnyi hifashishijwe ikorana buhanga”.
Ku birebana n’ubworozibudasigana n’ubuhinzi, Umunyamabanga wa leta muri Ministere y’ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko mu rwego rw’imirire, abanyarwanda batararya inyama zihagije; ati: “urebye ku mpuzandengo ku muntu, ku mwaka arya ibiro 13,5 ku mwaka mu gihe FAO ivuga ko impuzandengo yakagombye kuba byibura ibiro 50 ku mwaka”. Akomeza agira ati: “ turi gushyira imbaraga mu bworozi bw’amafi n’amatungo magufi harimo inkoko, ingurube,inkwavu kuvugura icyororo cy’amatungo ku nka zitanga umukamo n’izitanga inyama kugirango hazamurwe igipimo cyo kwihaza mu biribwa”.
Umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa ku isi hose ukaba wahuriranye n’isabukuru y’imyaka 80 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa FAO, rimaze rishinzwe.
