Mu bihe by’imvura, indwara y’ibicurane iriyongera mu Rwanda kandi ikazahaza abana bari munsi y’imyaka itanu. Ministeri y’Ubuzima isaba ababyeyi kwihutira kwivuza no gukaza ingamba zo kwirinda.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, abinyujije ku rukuta rwe rwa X, avuga ko indwara y’ibicurane yiyongera mu bihe by’imvura kandi ikagira ubukana mu bana bato. Yagize ati: “Ibicurane biriyongera mu gihe cy’imvura, bigira ubukana iyo virus ihahuriye na bagiteri, cyane ku bana bari munsi y’imyaka 5. Ihutire kuvuza umwana urwaye kandi ntakwiye kujya kwiga atarakira kuko yanduza abandi”.

Ibimenyetso bikunze kugaragara birimo umuriro, guhumeka nabi, kubabara mu gatuza no gukorora kutagabanyuka. Dr Sabin asaba abantu bose gukomeza ingamba z’isuku mu rwego rwo kwirinda kuyikwirakwiza. Ati: “ Igihe ufite ibimenyetso, pfuka umunwa igihe ukorora cyangwa witsamura, irinde kwegerana n’abandi, karaba intoki kenshi n’amazi meza n’isabuni”.
Minisitiri w’Ubuzima yibukije kandi ko ari iby’ingenzi gufungura amadirishya kugirango umwuka mwiza winjire mu nzu no kwambara agapfukamunywa mu gihe umuntu afite ibimenyetso.
Abanyarwanda by’umwihariko ababyeyi barasabwa kuba maso ku bimenyetso by’ibicurane, bagakaza isuku n’ingamba zo kwirinda, kugirango hirindwe ikwirakwira ry’iyi ndwara ikomeje kwiyongera mu bihe by’imvura.

