Indwara ya diyabete iri ku mwanya wa 10 mu ndwara 20 zihitana abantu mu Rwanda, aho mu 2024, yahitanye abantu 460, bangana 3.6%. Nubwo iyi ndwara ikomeje kwiyongera, RBC ivuga ko umwe mu bantu babiri bayirwaye aba atayizi, mu gihe raporo mpuzamahanga ya IDF igaragaza ko hafi miliyoni 252 ku isi, batazi ko bayifite.
Ibaruriashamibare rishingiye ku irangamimerere rya 2024, ryashyinzwe ahagaragara n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare (NISR) rigaragaza ko diyabete iri ku mwanya 10 mu ndwara20 zahitanye abantu mu Rwanda. Muri uwo mwaka, iyi ndwara yahitanye abantu 460 bingana na 3.6% by’abapfuye bose.
Nubwo diyabete iri mu ndwara zigaragaza imibare iri hejuru, inzego z’ubuzima zivuga ko abenshi baba batabizi. Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko nibura 1 mu bantu 2 bafite diyabete aba atabizi, kigasaba abaturage kwisuzumisha kenshi kugirango barebe uko ubuzima bwabo buhagaze badasiragijwe n’ingaruka ziterwa no gutahura indwara bitinze.

Ibi birashimangirwa na raporo y’ubushakashatsi bw’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryita ku bantu bafite Diyabete IDF, yasohotse mu 2025, igaragaza ko hafi miliyoni 252 y’abantu, bafite diyabete batazi ko bayifite. IDF ivuga ko niba nta ngamba zikomeye zifatwa, mu mwaka 2050, isi izaba ifite abarwayi barenga miliyoni 853.
Mu Rwanda, abantu barwaye diyabete baracyahura n’imbogamizi zitandukanye mu kubona serivisi z’ubuvuzi. Uwingabire Etienne, Uhagarariye Ishyirahamwe ry’abafite diyabeti mu Rwanda, avuga ko abarwayi bahura n’imbogamizi zirimo kudahabwa umwanya uhagije wo gusobanukirwa uko indwara iteye igihe bayisanzwemo, ikibazo cy’ibikoresho bidahagije, ingendo ndende bajya kwivuza ndetse n’imbogamizi z’ubukungu zituma bamwe bareka imiti kubera kubura amafunguro abangikanye n’imiti.

Ati: “hakenewe ubukangurambaga bugera hasi mu baturage kugirango bamenya hakiri kare uko ndwara iteye, ibimenyetso byayo n’uko wayirinda. Ibikoresho byo gupima bikwiye kuboneka ku bw’isungane mu kwivuza, insuline bakayibona k’ubuntu ndetse post de sante zigahabwa ubushobozi kugirango serivisi ziboneke hafi ya buri muturage”.
RBC nayo igaragaza ko kumenya ko umuntu arwaye diyebeti hakiri kare ari ingenzi mu kwirinda ingaruka zituruka kuri diyabeti, z’igihe kirekire. Muri zo harimo indwara z’umutima, impyiko kwangirika ku udutsi tw’imyakura no gutakaza ubushobozi bwo kubona. Inzego z’ubuzima zisaba abaturage gukurikiza imyitwarire irinda diyabeti nko kurya indyo yuzuye yiganjemo imboga n’imbuto, gukora imyitozo ngororamubiri buri munsi, kwirinda inzoga n’itabi, no kwirinda umubyibuho ukabije.
Abashinzwe ubuzima n’amashyirahamwe yita ku barwayi basaba ko serivisi zo gupima no kwivuza diyabeti zongerwa,zikabegerezwa, bakoroherezwa kubona ibikoresho, abaturage bagasobanukirwa ibimenyetso n’uko bayirinda, kugirango imfu n’ingaruka zayo zigabanuke kandi abarwayi babashe kubaho neza.