Mu Rwanda: Ingo 2% gusa ni zo zifite ibitabo by’abana
Raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye wita ku bana, UNICEF, yasohoye mu Ukwakira 2025, igaragaza ko umuco wo gusoma mu ngo zo mu Rwanda ukiri hasi cyane, aho ingo 2% gusa ari zo zifite igitabo cy’abana. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Abana (NCDA) kiravuga ko ibi bigaragaza icyuho gikomeye mu myumvire y’ababyeyi, kikabasaba gufata iya mbere mu gutoza abana gusoma no kubakundisha ibitabo.


Nubwo Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu guteza imbere uburezi n’imikurire y’abana, imibare iheruka ya UNICEF yerekana ko umuco wo gusoma mu rugo utarafatwa nk’ibintu by’ingenzi mu miryango myinshi.
Bimwe mu bigaragazwa nk’imbogamizi ni uko ababyeyi benshi bumva ko kubona ibitabo bigoye, cyangwa ko atari ibintu byihutirwa ugireranyije n’ibindi abantu bakenera mu buzima bwabo bwa bur munsi. Niyonsaba Eugenie, utuye mu Karere ka Karongi, Umurenge Gashari, ni umwe mubyeyi batumva impamvu yo kugura no kubona umwanya wo gusomera umwana: “ibitabo byo gusomera umwana sinzi aho nabikura, bishobora no kuba bihenze; ese ubundi naba ndi kurwana n’ibyo mugaburira nkajya no kugura ibitabo?”.
Ku rundi ruhande, impuguke mu mikurire y’abana zigaragaza ko gusomera umwana no kumutoza gusoma bitanga umusaruro ukomeye mu gukangura ubwonko n’imyitwarire ye.
Munyampeta Emmanuel, ushinzwe Uburere Buboneye mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera abana NCDA, ashimangira ko gusomera umwana no kumutoza gusoma ari iby’ingenzi cyane mu mikurire ye. Ati: “ igitabo kigira uruhare runini mu bice byose by’imikurire y’umwana, haba mukwihutisha imikurire ye y’ubwonko, kunguka amagambo mashya bituma amenya ururimi vuba, kubaka ubusabane n’urugwiro, kugira ubumenyi bw’ibimukikije, guhanga udushya bitewe n’inkuru yasomye cyangwa yasomewe, kunoza imyitwarire ye mu bandi”.

Munyampeta Emmanuel akomeza avuga ko ubushakashatsi bwagiye bukorwa ku nzego zitandukanye harimo na NCDA, kimwe na raporo ya UNICEF, bigaragaza ko ingo zitoza abana umuco wo gusoma zikiri nkeya cyane. Akaba asaba ababyeyi guhindura imyumvira: “ Ababyeyi bakwiye kumenya agaciro k’igitabo ku mikurire y’umwana, ubaye udashoboye ku kigura ukagitira ku bigo by’amashuri bikwegereye; gushaka umwanya wo kumusomera inkuru, gukora isomero mu rugo, kumenya ko abana bakeneye gusomerwa inkuru zibubaka kandi zibaha ikizere k’ejo hazaza; inkuru zirimo indangagaciro n’ibyo bakwiye kuziririza”.
Uburere bw’umwana ntibushingira gusa ku byo arya, ahubwo bushingira no ku byo yumva, asoma cyangwa asomerwa. Gushaka umwanya no kumuhitiramo inkuru zimwubaka, byahindura ubuzima bwe.


