Nyamasheke: Kampani z’abaveterineri bigenga zigiye kugabanya impfu z’amatungo
Aborozi bo mu Karere ka Nyamasheke batangiye kugira icyizere cy’uko impfu z’amatungo zigiye kugabanuka, nyuma y’uko kampani 188 z’abaveterineri bigenga zegerejwe abaturage mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo.
Izi kampani zigizwe n’abagore 104, abagabo 84, naho urubyiruko rukaba rungana na 87.2%. Zitanga serivisi zirimo kuvura no gukingira amatungo, gutera intanga, gusuzuma ubuziranenge bw’ibikomoka ku matungo, kugurisha ibiribwa by’amatungo no kuyashyira mu bwishingizi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Kamana Olivier, yavuze ko mu 2024, u Rwanda rwinjije arenga miliyoni 830 z’amadolari ya Amerika aturutse ku byoherezwa mu mahanga by’ubuhinzi n’ubworozi, aho ubworozi bwihariye 19%. Yongeyeho ko igihugu gifite intego yo kongera umukamo ukava kuri litiro miliyoni 3 ukagera kuri litiro miliyoni 10 ku munsi.
Yakomeje avuga ko imibare ya vuba igaragaza ko mu Rwanda hari abanyamwuga b’ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo 6,220, barimo abaganga b’amatungo 660, impuguke 320 n’abatekinisiye 5,240, aho 88% bakora ku giti cyabo. Yagaragaje ko ubushakashatsi bwo mu 2023 bwerekanye ko hejuru ya 55% by’abakozi bakora ku mirenge bize ubworozi ariko batize ubuvuzi bw’amatungo, bigatuma serivisi zitangwa zituzuye.
Ati: “Ubworozi ni inkingi y’iterambere ry’igihugu. Butanga akazi, bukarwanya imirire mibi kandi bukongera umusaruro w’ubuhinzi. Izi ntego ntizagerwaho hatari abanyamwuga baba hafi y’aborozi.”

Ku rwego rw’imiryango, aborozi bavuga ko serivisi zabegerejwe zatangiye kubahindurira ubuzima. Nkurunziza Viateur wo mu Murenge wa Ruharambuga avuga ko gutinda kubona veterineri byigeze kumutwara amatungo. Ati: “Nigeze kurwaza inka esheshatu indwara y’igifuruto, ebyiri zirapfa kubera ko serivisi zari kure. Ubu veterineri ari hafi, ndateza intanga, umusaruro warazamutse kandi mbasha no kwishyurira abana ishuri.”
Bahati Marita, umworozi wabigize umwuga, nawe avuga ko kwegerezwa serivisi byagabanyije umunaniro n’igihombo. Ati: “Twahamagaraga veterineri ntaze kubera ahandi yagiye cyangwa akaza atinze. Izi kampani zishyizwe hafi yacu, zizatuma tutongera guhangayika.”
Abayobozi n’abaturage bemeza ko kwegereza imiryango y’aborozi serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo, hifashishijwe abanyamwuga n’ikoranabuhanga, ari intambwe ikomeye mu kurinda ubuzima bw’amatungo, guteza imbere imibereho y’imiryango no gushimangira umutekano w’ibiribwa. Biteganyijwe ko mu mpera za 2026, serivisi zose z’ubuhinzi n’ubworozi zizaba zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.


