Umuryango w’abibumbye wita ku buzima, OMS irasaba ibihugu kuzamura no kunoza imisoro ku binyobwa bisindisha n’ibirimo isukari, kubera ko ihenduka ryabyo rituma abantu babinywa kenshi, bigatera indwara zitandura zirimo umubyibuho ukabije, diyabete, kanseri, n’impanuka.
Ku rwego rw’isi, nubwo ibihugu 167 bishyiraho imisoro ku nzoga, ibiciro by’inzoga byagiye biguma ku rwego rwo hasi kuva mu 2022, kubera ko imisoro itavugururwa ngo ihuzwe n’izamuka ry’ibiciro n’ubushobozi bw’abaturage. Kuri byeri, umusoro wihariye uri ku gipimo cya 20.9% by’igiciro ku isoko, naho ku binyobwa bikomeye bisindisha uri ku gipimo cya 28.4%.

Hagati ya 2022 na 2024, ibihugu bike gusa byabonye ko ibiciro byiyongereye: 31% by’ibihugu ku byeri, na 22% ku binyobwa bikomeye. Ibi bisobanura ko inzoga zikomeje guhenduka. Bikaba bisaba ko politiki y’imisoro ikwiye gusuzumwa buri gihe kugira ngo zigabanye ikoreshwa ryazo n’ingaruka mbi ku buzima.
OMS irasaba Leta kongera no kunoza imisoro ku binyobwa bisindisha n’ibirimo isukari, kugira ngo bigabanye ikoreshwa ryabyo, bikarushaho kurengera ubuzima rusange. Iyi ngamba n’ishyirwa mu bikorwa neza, izatuma ibiciro bihenda, abaturage bagabanya kubikoresha, kandi ingaruka mbi z’ibi binyobwa zigabanuke.