N’ubwo u Rwanda rwateye intambwe mu kugeza amazi meza n’ubwiherero bwujuje ibisabwa ku baturage, raporo nshya z’Imibereho y’Ingo n’ibarurishamibare ku bitera impfu, zigaragaza ko hakiri icyuho by’umwihariko ku birebana n’isuku. Ibi bishobora gutuma imibare y’indwara zituruka ku mwanda n’amazi mabi zishobora kwiyongera.
Raporo y’ubushakashatsi ku mibereho y’ingo, yerekana ko muri 2023/24, mu Rwanda, ingo 90% zari zifite amazi meza yo kunywa, naho ingo 94% zifite ubwiherero bwujuje ibisabwa. Mu gihe harebwa gusa ubwiherero bwitaweho kandi budasangiwe n’indi miryango, igipimo cyariyongereye, kiva kuri 66% kigera kuri 72% mu gihe kimwe. Ibi bivuga ko n’ubwo amazi n’ubwiherero biri ku kigero kiza, ko hakiri urugendo rwo kugira umusarane urugo rwihariye kandi ufite isuku.
Ku rundi ruhande, raporo y’ikigo k’igihugu k’ibarurishamibare mu Rwanda, yo mu mwaka wa 2024, igaragaza ko mubapfuye bose bagaragajwe, indwara zandura ari naho habarurirwa izituruka ku mwanda zari ku kigero cya 42,9% naho indwara zitandura ari 47,7%. Nubwo indwara zandura zitagaragaza umubare wa mbere mu mpfu, ziracyahari kandi zikwiye kwitabwaho by’umwihariko izishobora guterwa n’amazi mabi, imisarani idahagije n’umwanda.
Mu bukangurambaga minisiteri y’ubuzima yatangirije mu gikorwa cy’umuganda cyo ku itariki ya 29 Ugushyingo 2025 mu Karere ka Nyamagabe, nkuko tubikesha urukuta rwayo rwa X, Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yibukiye abaturarwanda bose ko bakwiye kugira isuku ku mubiri, ku myambaro, aho batuye n’isuku y’imbere mu mubiri. Ati: “Nazanywe no kubaha ubutumwa bw’isuku kuko isuku ari isoko y’ubuzima. Umwanda utera indwara n’imibare irabigaragaza. Isuku rero tugiye kuyigira umuhigo. Mu Rwanda umuco wacu ugomba gushingira ku isuku. Isuku ihera kuri njyewe”.

Yibukije abaturage, kwita ku isuku yo mu kanywa n’isuku yo mu mubiri imbere. Abashishikariza kujya bakora siporo. Ati: “isuku y’imbere mu mubiri ni ngombwa cyane, iyo ukora siporo ibinure byagiye mu mwijima bivamo, impyiko zikoga, umutima ugatera, amaraso agatambuka”.