U Rwanda mu rugamba rwo kurwanya SIDA
Nkuko byatangajwe na RBC ku rukuta rwayo rwa X, U Rwanda rugeze kuri 96-98-98 by’intego y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida. Abagera kuri 96,9 by’abafite ubwandu bwa virus itera sida bafata imiti naho abarenga 99% by’abagore batwite bafata imiti ibarinda kwanduza abana. Nanone u Rwanda rwiyemeje ko mu mwaka wa 2030, nta bwandu bushya bazaba bukiharagwa.
Nubwo bimeze gutyo, ikibazo ntabwo cyarangiye kuko ubu abarenga 230,000 babana n’ubwandu bwa virus itera sida, abantu 3200 buri mwaka barandura, mu gihe buri mwaka hapfa abagera kuri 2600, bishwe na sida
Ku rwego rw’isi, raporo ya UNAIDS 2024, igaragaza ko abantu barenga miliyoni 40.8 babana n’ubwandu bwa virusi itera sida, kandi abandi miliyoni 1.3 bandura buri mwaka. Nubwo hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu bihugu byinshi, ikibazo cyo kutabona serivisi zihagije, ibibazo by’akato, ihezwa no kubura amakuru yizewe bikomeje gutuma ubwandu bushya kugaragara.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wabereye mu Karere ka Gasabo, mu kigo nderabuzima cya Kinyinya, ubuyobozi bwa RBC bwibukije abaturage ko kwipimisha ari yo ntambwe ya mbere yo kwirinda no kurinda abandi. Jeanne Umuhire, umuyobozi wungirije muri RBC, yavuze ko urubyiruko rukwiye gushakisha amakuru yizewe kandi rukagira imyitwarire ibarinda ibyago byo kwandura VIH. Yagize ati: “urubyiruko mukwiye gushakisha amakuru yizewe ku buzima no kugira amahitamo nyayo aganisha ku gufata inshingano mu kurwanya sida”. Yasabye kandi abagize umuryango mugari gukoresha neza no kwitabira serivisi zihari zo kwirinda sida no gufata imiti birinda akato n’ihezwa.

Nubwo u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu guhangana na SIDA, urugendo rurakomeje, kandi gutanga serivisi zihagije, ubuvugizi n’ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’ubuzima ni byo bizatuma ubwandu bushya burushaho kugabanuka mu myaka iri imbere.
U Rwanda rwiyemeje kurandura ubwandu bushya bwa VIH n’impfu ziterwa na SIDA bitarenze umwaka wa 2030. Leta ikomeje gushyira imbere ko buri wese agerwaho na serivisi zijyanye na VIH.


