Mu gihe bamwe mu babyeyi bakomeje kugaragaza impungenge ku musaruro w’abana babo mu mashuri, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) iributsa ko uburezi bufite ireme budashobora gushingira ku ishuri ryonyine, ishimangira ko uruhare rw’ababyeyi mu gukurikirana, kuganiriza no gutoza abana indangagaciro ari inkingi y’ingenzi mu ntsinzi yabo.
Nk’uko bigaragara muri raporo ya UNICEF yo mu 2020 yiswe Time to Teach in Rwanda, isesengura imikorere y’uburezi mu Rwanda, uruhare rw’ababyeyi mu gukurikirana imyigire y’abana ruri hasi, cyane cyane mu mashuri ya Leta, aho abarimu benshi bagaragaza ko abana batabona inkunga ihagije mu mirimo yabo y’ishuri bitewe n’imibereho y’imiryango n’urwego ruto rw’uburezi ababyeyi bamwe bafite.
MIGEPROF ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, ivuga ko ubufatanye bw’ababyeyi n’abarezi ari inkingi y’intsinzi ku mwana no ku gihugu: “ababyeyi dukurikirane imyigire y’abana, tubaganirize ku ndangagaciro z’ubupfura, umurava no kubahiriza inshingano kandi dukurikirane imyitwarire y’abana haba mu rugo no ku ishuri.”
Abarezi bashimangira ko iyo habayeho ubufatanye bw’abarezi n’ababyeyi, ababyeyi bamenya intege nke z’umwana wabo n’icyo bamufasha, umwana akiga ashyizeho umwete, akumva ashyigikiwe.

Musabyemariya Christine, ni umurezi akaba n’umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ryigenga Promise Nursery & Primary School, giherereye mu murenge wa Ndubu, Akagari ka Gasanze, avuga ko abana bafite ababyeyi babakurikirana, bagira imyitwarire myiza n’umuhate mu masomo.
“Akenshi iyo umubyeyi amenye uko umwana yitwara ku ishuri, bigabanya ibibazo by’imyitwarire kandi bigatuma n’imyigire y’umwana igenda neza.”
Ku ruhande rw’ababyeyi, hari abemera ko akazi n’imibereho byatumye badakurikirana imyigire y’abana, ariko bakabona impinduka iyo babyiyemeje.
Nyirakageni Teddy ni umubyeyi wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, yagize ati:
“Natangiye gukurikirana imyigire y’umwana wanjye, musura ku ishuri, mufasha kwigana intego no gukora umukoro wo mu rugo buri nimugoroba, nkamubaza uko yitwaye, nkashaka umunsi umwe mu kwezi nkajya no ku ishuri. Byamufashije kugira ishyaka ryo gutsinda no kugira imyitwarire myiza.”

MIGEPROF ishimangira ko iyo ababyeyi bafashe iya mbere mu gukurikirana imyigire n’imyitwarire y’abana, bitanga umusaruro ku mwana, ku muryango no ku iterambere ry’igihugu.


