Mu rugo rumwe, umubyeyi yiricaye n’abana be, abigisha isomo ryoroshye ariko rikomeye: kuvugisha ukuri, n’iyo byabagora. Si isomo riri mu gitabo cy’ishuri, ariko ni rimwe mu masomo ashobora kuzabyara ubutwari bukomeye mu buzima bwabo bw’ejo hazaza.
Buri mwaka, u Rwanda rwibuka kandi rugaha icyubahiro intwari zaranzwe n’ibikorwa bidasanzwe byo gukunda Igihugu no kurengera abandi. Ariko mbere y’uko baba intwari z’Igihugu, babanje kuba abana barerewe mu miryango yabatoje indangagaciro.
Abasesenguzi b’imibereho y’abantu bavuga ko ubutwari atari impano ivukanwa gusa, ahubwo bwubakwa buhoro buhoro. Umwana wigishwa ukuri, gusaranganya no gufasha abandi, aba atangiye gutozwa umutima w’ubutwari.
Umuhanga mu mibereho y’abantu, Magnifique Munezero, agira ati: “Mu rugo ni ho umwana atorezwa ubugiraneza, guhitamo gukora ikiza. Urugero rw’ababyeyi rwigisha kurusha amagambo.”

Ibi bishimangirwa kandi na Uwababyeyi Chantal, umubyeyi uvuga ko abana batozwa ubutwari bahereye mu bintu bito bito. Ati: “Ntoza abana banjye kuvuga ukuri, gukunda bagenzi babo no kwirinda ibikorwa bibi. Nifuza ko bazavamo abantu banga akarengane n’urugomo, bakagira umutima wo kurengera abandi.”
Nanone kandi, ubutwari bugaragarira mu bintu binyuranye mu muryango. Hari umubyeyi wahisemo kugaburira abana b’abaturanyi kandi iwe harimo inzara. Hari umuryango wakiriye impfubyi ukayigira iyabo. Ibyo bikorwa ntibyamamara, ariko ni byo byubaka umuco wo kugira umutima wo kwitangira abandi.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na yo ivuga ko umuryango ari isoko y’indangagaciro. Mu butumwa bwayo yashyize ku rukuta rwayo rwa X, yagize iti:“Dutoze abana ubutwari, ubupfura n’ubwitange kuva bakiri bato kandi tubahe urugero rwiza; bizabubakamo Abanyarwanda bakunda Igihugu kandi bafitiye abandi akamaro.”

Uyu munsi, ubutwari bugaragarira no mu buzima busanzwe bwa buri munsi: umubyeyi usaba imbabazi umwana, urubyiruko ruhitamo kwanga ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi cyangwa umwana utinyuka kurenganura mugenzi we. Ni ibikorwa byoroheje ariko byubaka umuryango urangwa n’ubutabera.
Mu gihe twizihiza Umunsi w’Intwari, birakwiye kwibaza tuti: Ese mu miryango yacu turimo kurera intwari z’ejo? Ese abana bacu tubatoza kuvugisha ukuri, kwihangana no kurengera abandi?
Ubutwari bw’Igihugu cy’ejo, ntibuzatangirira ku rugamba. Buzaturuka mu muryango, mu biganiro by’ababyeyi n’abana, no mu ndangagaciro batozwa buri munsi.