Ubwishingizi bw’Ubuhinzi: Icyizere mu bihe by’ibiza
Mu gihe ibiza bikomeje kwangiza imyaka no guhungabanya ubuzima bw’abahinzi, gahunda ya Tekana urishingiwe Muhinzi Mworozi iragenda itanga icyizere. Icyakora, bamwe mu bahinzi bavuga ko ingurane bahabwa idahagije ugereranyije n’igihombo bahura na cyo.
Nyirabahire Spéciose ni umuhinzi w’umuceri wo muri koperative Zamuka, ikorera mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo. Avuga ko baherutse guhura n’ibiza bigatuma umuceri wabo wangirika, ariko bakagira amahirwe kuko bari baritabiriye gahunda ya Tekana urishingiwe Muhinzi Mworozi.

Avuga ko nubwo igihombo kibabaza, ubwishingizi bubaha icyizere cyo kongera guhaguruka. Ati: “Iyo umusaruro wangiritse umuntu arahangayika, ariko ntibigera ku rwego rungana n’iyo utari mu bwishingizi. Icyo gihe baduhaye amafaranga turongera turahinga.”
Nubwo bimeze bityo, hari abahinzi bagaragaza ko hakiri imbogamizi. Simpunga Donatien na Munyeragwe François, bakorera muri koperative Zamuka, bavuga ko amafaranga bahabwa atangana n’ayo baba bashoye mu buhinzi. Bagira bati:“Ni byo amafaranga baduha aradufasha, ariko aba ari make ugereranyije n’igihombo tuba twagize. Turifuza ko yakongerwa, kandi abashinzwe ubuhinzi bakajya badusura mu makoperative yacu kenshi bakaduha ubujyanama.”
Ku ruhande rw’inzego zishinzwe ubuhinzi, Museruka Joseph, umuyobozi wa gahunda ya Tekana urishingiwe Muhinzi Mworozi muri RAB, avuga ko iyi gahunda igamije gufasha abahinzi n’aborozi guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kuborohereza kubona inguzanyo mu bigo by’imari.
Asobanura ko ingurane itangwa hashingiwe ku masezerano aba yaragiranye n’ikigo cy’ubwishingizi, ndetse n’ikigero cy’igihombo cyagaragaye. Ati:“Abahinzi bashumbushwa hakurikijwe ibikubiye mu masezerano bagiranye n’ikigo cy’ubwishingizi, hagendewe no ku kigero cy’ibyo umuhinzi aba yahombye.”

Mu gihe imihindagurikire y’ikirere ikomeje guteza ibiza byibasira ubuhinzi, ubwishingizi bw’ubuhinzi burushaho kugaragara nk’inkingi y’umutekano w’imibereho y’abahinzi. Icyakora, kunoza serivisi no kongera ingurane bihabwa abahinzi byaba ingenzi kugira ngo iyi gahunda irusheho kubagirira akamaro no gutuma barushaho kuyigirira icyizere.
