Umubyeyi arasaba umuryango nyarwanda kurandura ihezwa rikorerwa abana bafite ubumuga
Mu gihe bamwe mu bana bafite ubumuga bakomeje guhezwa mu miryango no mu mashuri, bamwe mu babyeyi barasaba ko imyumvire igayitse igomba guhinduka, buri mwana agafatwa nk’ufite agaciro n’uburenganzira bungana n’ubw’abandi.
Kagaju Jacqueline, ni umubyeyi utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, Akagali ka Karambo; afite umwana w’umukobwa wavukanye ubumuga bwo mu mutwe. Avuga ko urugendo yagendanye n’umwana we rutari rworoshye :“Nabonye ko umwana wanjye atandukanye n’abandi afite umwaka n’amezi abiri; yatinze kugenda kuko yabitangiye afite imyaka 8, atangira kuvuga afite imyaka 12”.

Madamu KAGAJU Jacqueline
Ihezwa n’akato bakorewe mu muryango
Jacqueline avuga ko ari we ari n’umwana we, bombi bahuye n’ihezwa n’akato gakomeye: “Abaturanyi n’inshuti baraduhunga, bamwe bakamuseka abandi bakabyitirira imyuka mibi. Abantu baravugaga ngo wa mubyeyi ufite umwana w’ikigoryi, ndabyakira ko mfite umwana w’ikigoryi, abandi bati afite umwana utujuje ibyangombwa nk’abandi bana, bamugereranya n’abandi ngo abo bavukiye rimwe bariga! Nta bana cyangwa abandi bantu bamusuraga cyangwa ngo bamwegere, batinya ko bahita bandura kuko babyitaga imyuka mibi bakavuga ko bamwegereye byashoboka ko nabo bazabyara abana b’ibigoryi”.
Ihezwa n’akato ntibyagarukiye mu rugo gusa; no ku ishuri umwana we yabisanzeyo : “nagiye kumva numva umwarimu wari utangiye kumwigisha mu mwaka wa Kabiri, arampamagaye ngo ninze ntware umwana wanjye ngo ntiyashobora kwigisha umwana w’ikigoryi! Nicaye munsi y’igiti, agahinda karanyegura, ndarira nibaza uko mbigenza n’aho mwerekeza”.
Gufatwa ku ngufu no guhohoterwa
Nyuma yo kubona ishuri ryigisha abana bafite ubumuga, Jacqueline yatekerezaga ko atangiye kubona ituze : “aho umutindi yanitse ntiriva! Umwana yaje guterwa inda ahohotewe n’uwari ushinzwe ku mukoresha stage! Yabyaye ku myaka 25, afite ubwenge bw’umwana w’imyaka 6 nkuko abaganga babimbwiye!
Jacqueline avuga ko iyo nkuru yamusigiye ibikomere byamuteye indwara y’umuhangayiko ku buryo nawe yajyaga yikubita hasi. Ati: “nabaga ndi mu kazi umutima ukansibuka. Nkibaza niba atongeye guhura n’akaga , ngahita mfata moto nkasubira mu rugo! Byarangoye cyane”!
Naratwaje
Nubwo yahuye n’akarengane kenshi, Kagaju Jacqueline avuga ko yakomeje gutwaza: “Genocide yakorewe Abatutsi yantwariye umugabo, ansigiye inda y’amezi abiri ya Souvenir. Noneho umwana wanjye avuka afite ubumuga… ariko sinigeze ntekereza kumutererana, Nakomeje kumuhagararaho.”
Jacqueline avuga ko atigeze acika intege nubwo byose byamurushyaga, ahubwo akifuza ko umuryango nyarwanda wahindura imyumvire ku bafite ubumuga.
“Kuba ufite ubumuga ntibikuraho ubuzima. Umwana wanjye ni umuntu, afite umutima, afite amarangamutima. Icyo dukeneye ni urukundo n’inyigisho ziharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga.”
