Buri mwaka ku wa 23 Mutarama, isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya irungu. Ni umunsi wo wibutsa ko irungu no kwigunga atari ibibazo by’amarangamutima gusa, ahubwo ari n’ibibazo by’imibereho rusange bigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe no ku mibanire y’abantu. Nubwo bidakunze kuvugwa cyane mu Rwanda, impuguke zemeza ko na ho biri mu bibazo bigenda bigaragara mu miryango.
Mu bihugu byinshi, irungu ryatangiye gufatwa nk’ikibazo cy’ubuzima rusange. Mu Bufaransa, ubushakashatsi bwa Fondation de France bwerekanye ko Umufaransa umwe kuri bane yumva afite irungu.
Ibi bibazo si iby’ahandi gusa. No mu Rwanda, impinduka mu mibereho nko kwimukira mu mijyi, gutandukana kw’imiryango, no kumara igihe kinini ku ikoranabuhanga, biri mu byongera ibyago by’irungu n’akwigunga.
Muganga Chaste Uwihoreye, inzobere mu ndwara z’imitekerereze, amarangamutima n’imyitwarire, avuga ko irungu ari ikibazo gihari kandi kigenda kigaragara mu miryango myinshi.
“Indwara y’irungu isobanura kumva uri wenyine mu bandi, ukumva nta muntu ukwitayeho cyangwa ugushyigikiye. Umuntu ashobora kumva abandi baramuretse, batamwitayeho, cyangwa bamubona nabi. Ibi bishobora kumutera guhorana icyoba, umushiha, cyangwa umunabi ku bandi.”

Avuga ko irungu rifitanye isano ikomeye n’uburyo umuntu yiyumva mu bandi, kuruta kuba atari kumwe n’abantu.
“Hari abantu baba bari mu bantu benshi, ariko bakumva bari bonyine. Iyo umuntu atabona ubusabane bufite ireme, atabona uwo baganira byimbitse cyangwa umwumva, ashobora kugira irungu rikomeye.”
Muganga Chaste yemeza ko kandi iyo mibereho, ishobora kuganisha ku kwigunga.
“Iyo umuntu ababara imbere mu mutima, akenshi atangira kwitarura abandi kugira ngo yirinde gukomeza kubabara. Aho ni ho kwigunga gutangirira, kandi kikaba kimwe mu bimenyetso bikomeye by’irungu rikabije.”
Avuga ko ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye zirimo kwiheba, kugabanuka kw’icyizere mu bandi no mu buzima muri rusange, kuba yatakaza akazi cyangwa akikura mu ishuri ndetse n’ibindi bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe birimo agahinda gakabije.
Mu Rwanda, ibi bikunze kugaragara cyane mu byiciro birimo abageze mu zabukuru basigara bonyine, abantu batuye mu mijyi badafitanye umubano wa hafi n’abaturanyi, ndetse n’urubyiruko rumara igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga, ariko rukagira imibanire mike imbonankubone ndetse n’abashomeri.
Gusa, Umunsi wa Les Solitudes unibutsa ko ibisubizo bihari, kandi bishingiye ku mibanire isanzwe iranga umuryango nyarwanda.
Muganga Chaste arahamagarira uwumva cyangwa ubona yafashwe n’irungu, kuba mu bandi reba itsinda ry’abantu yabarizwamo nko mu matsinda y’abaririmbyi, imikino, ibimina n’ibikorwa by’ubwitange bifasha abantu kumva ko bafite aho babarizwa kandi bafite agaciro.