Umunsi w’umugore wo mu cyaro ,Yashoye imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bimubyarira ibisubizo!
Musabyemariya Marie Goretti wo mu murenge wa Ndaro akarere ka Ngorerero avuga ko aticuza na gato kuba yarashoye imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko ubu ashobora gukora ibikorwa by’amajyambere. Ibyo yabitangaje ubwo muri uwo murenge hizihizwaga ku rwego rw’akarere ka Ngororero, umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, tariki 15 Ukwakira 2025.

Ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, none, tariki y 15 Ukwakira 2025 ku nsanganyamatsiko igira iti umugore ni uw’agaciro, bamwe mu bagore bo mu murenge wa Ndaro, akarere ka Ngororero bemeza ko bakuye amaboko mu mifuka, kuri ubu ibikorwa byabo bikaba byivugira, nkuko Musabyemariya Marie Goretti abitangaza: “nashoye amafaranga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no mubworozi bw’inkoko, nageze kuri byinshi birimo kubaka inzu yo guturamo n’iy’ubucuruzi, nshobora kurihira abana amashuri no gukorana n’imishinga y’amajyambere itandukanye”.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Ngororero MUKESHIMANA MARIE CLAIRE we yakomeje agira ati “igihugu cyaduhaye byinshi, cyaduhaye umwanya cyaduhaye ijambo, tugomba kubibyaza umusaruro utubutse”! Yibukije abagore ko bagomba kubaho bahiga kandi bahigura uko umwaka utashye, bityo umugore agakomeze kuba uw’agaciro.

Nkuko byasobanuwe na Bwana NKUSI Christophe umuyobozi w’akarere ka Ngororero: “ umugore wo mu cyaro akomeje guhura n’imbogamizi zo gukora ubuhinzi bwa gakondo budasagurira amasoko, akomeza kugira ubumenyi buke, ariko leta y’u Rwanda ikomeje ingamba zo gukuraho izo mbogamizi imwegereza ibikorwaremezo nk’amazi n’amashanyarazi, kubona inguzanyo ku buryo bworoshye, amahugurwa atandukanye muri gahunda za leta”. Yabasabye gukura amaboko mu mufuka bakitabira umurimo bakiteza imbere ndetse ndetse asaba n’abagize umuryango kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bityo hakubakwa umuryango ushoboye kandi utekanye.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihizwa buri mwaka, tariki ya 15 ukwakira ukaba warashyizweho n’umuryango w’abibumbye kugirango hashimangirwe uruhare rukomeye rw’abagore bo mu cyaro mu bikorwa by’iterambere, kurwanya ubukene, guteza imbere ubuhinzi no kubaka imibereho myiza y’imiryango yabo.
