Umuryango: Ingaruka zo Kureresha umwana telefone
Kenshi ababyeyi, iyo bafite imirimo ibahugije usanga bahitamo guha abana babo telefone nk’igikinisho, abandi bamaze kwigira hejuru, bakayibaha kugirango batazerera cyangwa se kwanga ko umwana arira cyangwa arakara! Nyamara abahanga mu mitekerereze ya muntu, bemeza ko kureresha abana telephone bigira ingaruka zikomeye ku mikurire yabo!
1. Kwangiza imitekerereze no kutamenya gutekereza ku giti cyabo
Impuguke mu mitekerereze y’abana zemeza ko kwemerera umwana gukoresha telefone cyane bituma atamenya gutekereza ku giti cye, ahubwo akabaho ategereje gusubirizwa na Google cyangwa YouTube, amaherezo ntiyihatire gukoresha ubwenge bwe.
2. Kutabasha kuryama neza
Telefoni zifite urumuri rwangiza uburyo umubiri utegura ibitotsi (melatonin). Abana bakoresha telefone cyane barara amasaha menshi bareba amafoto, imikino cyangwa amashusho, bigatuma badasinzira bihagije kandi neza ugasanga bahora bananiwe
3. Kugira amanota make no kudakurikirana amasomo
Impuguke mu burezi zigaragaza ko abana bamenyereye telefone bagorwa no kwibuka amasomo, bagatakaza umwanya munini kuri YouTube, TikTok n’indi mbuga aho kwiga no gusubira mu masomo
4. Imyitwarire mibi n’uburakari
Umwana ukoresha telefone birenze urugero arakazwa no kuyamburwa, akanga kuganira n’abandi, rimwe na rimwe bikamuviramo ubugome no kwigomeka ku babyeyi.
5. Kwangiza amaso
Abaganga b’amaso baburira ababyeyi ko kureba kuri ecran igihe kirekire cyane, cyane cyane nijoro, byangiza amaso y’abana bato cyane kurusha abakuze.

6. Kutamenya kuvugana n’abantu imbona nkubone
Telefone ituma umwana adafata umwanya wo gukina n’abandi bana, ntamenye uko yavuga mu ruhame cyangwa bubaka ubushuti. Ibi bigira ingaruka ku mibanire ye n’abandi ku ishuri no mu rugo.
7. Kugerwaho n’ibyago byo guhura n’abashuka abana cyangwa porunogarafi
Impuguke mu mutekano wo kuri internet ziburira ababyeyi ko telefone ifunguye ishobora gutuma umwana agera ku mafoto n’amashusho abangamira uburere bwe cyangwa akavugana n’abantu bashobora kumushuka.
8. Kwihugiraho bikabije (Addiction)
Uko umwana arushaho gukoresha telefone buri munsi, ni nako arushaho kuba “umunywi wa telefone” (phone addict). Ibi bituma adashishikazwa n’ibindi bikorwa nk’imikino y’abana, isomo, no gufasha mu rugo.
Ibi kandi bikanashimangirwa n’Umushakashatsi wita kubirebana n’ubuzima bwo mu mutwe, Audrey-Ann Deneault, akaba n’umwarimu wungirije muri univerisite ya montreal, wakoze ubushakashatsi ku bana bari mu myaka hagati 9 na 11 bakoresheje telefone, aza gusanga muri icyo gihe bayikoreshaga, baragize ibibazo birimo agahinda gakabije, kwiheba, uburangare no kudatuza!
Impuguke zose zihuza ku cyemezo kimwe cy’uko Telefone atari mbi, ariko umwana akwiye kuyikoresha mu gihe gito, igenzurwa n’ababyeyi, kandi habaho ibiganiro biboneye bituma amenya gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bumufasha aho kumwangiza.