Mu gihe amakimbirane mu ngo akomeje kugaragara henshi, abasesenguzi bavuga ko umuryango ukomeza kuba umusingi ukomeye wo kubaka amahoro no gukemura ibibazo mu nzira y’ubwumvikane.
Kuri uyu wa 15 Gicurasi, isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1993, hagamijwe kugaragaza uruhare rw’umuryango nk’ishingiro rya sosiyete no gushishikariza ibihugu gushyira imbaraga mu mibereho myiza y’imiryango.
By’umwihariko, uyu munsi ufatwa nk’umwanya wo kuzirikana ku bibazo imiryango ihura na byo no gushakira hamwe ibisubizo bishobora guteza imbere amahoro n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu Rwanda na ho, amakimbirane yo mu muryango akomeje kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage. Raporo y’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare, NISR igaragaza ko mu mwaka wa 2025 handitswe gatanya 4,479, muri zo 2,629 zingana na 58,7% zikaba zaremejwe n’inkiko. Umubare wavuye kuri gatanya 782 zemejwe 2023. Ibintu bigaragaza ko ibibazo byo mu ngo bikomeje kwiyongera.
Abahanga mu mibanire y’abantu bagaragaza ko kutaganira, guhishanya ibibazo no kubura uburyo bwo gukemura amakimbirane biri mu bituma ingo nyinshi zisenyuka.
Mu gusobanura uruhare rw’umuryango mu kubaka amahoro, Umuhuza w’abagize umuryango Goretti Mukanzigiye, agira ati: “Umuryango ni ishuri rya mbere ryigishirizwamo gukemura amakimbirane. Iyo abana bakuriye mu rugo rurimo ibiganiro no kubahana, bakura bafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo mu mahoro.”

Nk’uko impuguke zibigaragaza, mu muryango urangwamo ibiganiro no kumva ibitekerezo bya buri wese, amakimbirane akemuka bitaragera ku rwego rwo kwangiza umubano.
Ku rundi ruhande, Karikumutima Callixte umubyeyi utuye mu Murenge wa Jabana, Akagari ka Ngiryi mu karere ka Gasabo avuga ko urugo rwiza rutubakwa no kwigana abandi, ahubwo rwubakwa n’indangagaciro abashakanye bihitiyemo. Yagize ati: “Twiyemeje kwimika ikiganiro gishingiye ku gushima ibyiza no kugaragarizanya ibyakosorwa mu bwubahane.” Uyu muturage asanga urugo rutoza abana gusaba imbabazi no kuzitanga , ruba rwubaka umusingi ukomeye w’amahoro arambye.
Ku rundi ruhande ariko, kutaganira hagati y’abagize umuryango bishobora no gutuma ibibazo byoroheje bihinduka amakimbirane akomeye. Goretti Mukanzigiye akomeza avuga ati: “Amakimbirane menshi asenya ingo ntabwo atangirana n’ibibazo bikomeye, ahubwo atangirana no kutaganira no guhishanya ibibazo.”
Byongeye kandi, impuguke zigaragaza ko uburyo ababyeyi bitwara imbere y’abana, bugira uruhare rukomeye mu buryo bazakura bakemura ibibazo. Goretti arakomeza: “Iyo abana babonye ababyeyi baganira, bakiyunga badatongana, basangira ubuzima, bishimana,bakemura ibibazo neza, bibatoza umuco wo gukemura ibibazo mu mahoro aho gukoresha urugomo.”
Nubwo bimeze bityo ariko, abakora mu rwego rw’ubujyanama bw’imiryango bemeza ko ibibazo byinshi byo mu muryango bishobora gukemurwa hakiri kare igihe abagize urugo bahisemo kuganira no gushaka ubujyanama.
Mu gihe imibare y’amakimbirane n’isenyuka ry’ingo ikomeje kwiyongera, impuguke zisanga kubaka umuco wo kuganira no gukemura ibibazo mu mahoro bikwiye gutangirira mu rugo. Ababyeyi, abana n’inzego zose zita ku muryango barasabwa gushyira imbere ibiganiro, ubworoherane n’ubwiyunge, kuko amahoro arambye yubakirwa mbere na mbere mu muryango.