Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku mugoroba w’uyu wa 7 Mata 2026 yifatanyije n’Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, mu rugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ruzwi nka “Walk to Remember”, rwatangiriye ku Biro by’Akarere ka Gasabo rusorezwa muri BK Arena.
Uru rugendo rwitabiriwe kandi na Madamu Jeannette Kagame, hamwe n’urubyiruko rwo mu ngeri zitandukanye, rwerekanye uruhare rukomeye rw’urubyiruko mu gusigasira amateka no gukomeza ibikorwa byo kwibuka. Nyuma y’urugendo, ibikorwa byakomereje muri BK Arena ahabereye Umugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa Ibuka, Philbert Gakwenzire, yagaragaje ko nubwo hashize imyaka 32 Jenoside ibaye, hari abarokotse bagifite ihungabana, asaba ko hakongerwa imbaraga mu biganiro bigamije kurivura no kurikumira. Yagize ati: “Hakenewe ibiganiro byimbitse mu gihugu hose byafasha abarokotse guhangana n’ihungabana, ariko tunasaba ko abakoze Jenoside babiryozwa, ndetse n’ubuhamya bukabikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.”
Mu ijambo rye ritangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka, Perezida Kagame yagaragaje ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo atazigera asubira, ashimangira ko Abanyarwanda bose bafite inshingano yo kurwanya icyatuma Jenoside yongera kubaho. Yagize ati: “Ntawakongera gupfa kuriya… Ntabwo wakwica umuntu kabiri. Ubigerageje azakwica mbere y’uko umwica.”

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yashishikarije abanyarwanda kwitabira ibikorwa byo Kwibuka32 aho batuye, banarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, by’umwihariko mu miryango. Yagaragaje ko umuryango ari wo shingiro ryo gutoza indangagaciro z’ubumwe n’ubudaheranwa.
Ku ruhande wa Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, yasabye abanyarwanda kwitabira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32, jenoside yakorewe abatutsi, aho batuye, banarwanya ingengabitekerezo ya jenoside, umuryango ugatozwa indangagaciro y’ubumwe.
Muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko urubyiruko, bakomeje gushishikarizwa kwitabira ibikorwa byo kwibuka no gukurikira ibiganiro bitangwa ku maradiyo, televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga, hagamijwe gusigasira amateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
