Kwidagadura ni kimwe mu bintu abana bakunda cyane. Ariko kugira ngo bifashe umwana gukura neza kandi mu mutekano, uruhare rw’ababyeyi ni ingenzi. Ababyeyi ni bo bashinzwe gukurikirana no gufasha abana gukina neza, bakanarinda impanuka n’imyitwarire mibi.
Nk’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera abana bato, NCDA, kibivuga ku rubuga rwacyo rwa twitter:
“Ababyeyi bagomba guhora bamenya aho abana babo bari no kubarinda kujya ahantu batari kumwe n’umuntu mukuru wizewe. Ibi birinda impanuka, guhohoterwa, no kwishora mu bikorwa bidakwiye.”
NCDA, inasobanura ibintu by’ingenzi ababyeyi bakwiye kwitaho:
- Menya aho ibirori cyangwa ibitaramo bibera.
- Shyiraho amasaha yo kuva mu rugo no kugaruka.
- Ntukemerere abana bato kujya mu bitaramo by’ijoro batari kumwe n’umuntu mukuru wizewe.
- Igihe bari butege imodoka cyangwa ikindi kinyabiziga, fata numero y’ugitwaye n’ikiranga ikinyabiziga
- Irinde ko umwana wawe arara ahantu utazi: haba hari ibyago byo kuhanywera inzoga, ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’ibikorwa bidakwiye.

Nanone, ababyeyi bagomba guhitamo ibiruko bifite umutekano kandi bigakurikiranwa n’abarezi cyangwa abakuru babizobereyemo. Ibikoresho bakoresha bakina, bigomba kuba bitateza impanuka. Shyiraho amasaha y’igihe cyo gukina kugira ngo abana babone umwanya uhagije wo kwidagadura ariko bitabangamiye gusubiramo amasomo n’ibindi bikorwa by’ingenzi byo mu rugo.
Umwana w’imyaka 12 wo mu Karere ka Gasabo ati: “Nkunda kwidagadura mu biruko kuko nkina nisanzuye n’abandi bana duturanye, n’ababyeyi bakatujyana gutembera.”
Umubyeyi we abishimangira agira ati: “Nkurikirana abana banjye, mbafasha kumenya uko bagomba gukina neza, kandi mbagenzura igihe cyose kugira ngo hatagira ukomereka cyangwa ngo akore ikintu kidakwiye.”
Ku rundi ruhande kandi, uruhare rw’ababyeyi ntirugarukira gusa ku guhitamo ibiruko cyangwa gucunga amasaha. Buri muryango ugomba kuganira n’umwana, ukamenya imitekerereze n’imyitwarire ye. Ibi bifasha gutahura hakiri kare ibishobora gushyira umwana mu byago, bityo bikaba bykumirwa.
Ababyeyi, mukurikirane abana banyu mu mikino n’imyidagaduro. Hitamo ibiruko byizewe kandi shyiraho amasaha akwiye yo gukina. Ganira n’umwana ku byishimo bye no ku mikino akina kugira ngo akure afite umutekano, ibyishimo, n’imyitwarire myiza.
